IMF yemereye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 250 z’Amadolari mu rwego rwo gushyigikira ubukungu
Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, cyemeje gahunda y’inguzanyo ya miliyoni 250 z’Amadolari ya Amerika igenewe u Rwanda binyuze muri gahunda ya Extended Credit Facility (ECF), aho igice cya mbere cy’ayo mafaranga kizahita gitangwa nyuma yo kwemezwa kwayo.
Iyi gahunda izamara amezi 38 igamije gufasha u Rwanda gukomeza gushimangira ituze ry’ubukungu, kugabanya ibibazo bishingiye ku mutungo w’amahanga no ku ngengo y’imari ya Leta, ndetse no guteza imbere ubukungu bushingiye ku ruhare rw’abikorera mu buryo burambye kandi bugirira akamaro abaturage benshi.
IMF yavuze ko iyi gahunda izafasha u Rwanda gukomeza inzira y’ivugurura ry’ubukungu no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ihungabana ry’ubukungu rishobora guterwa n’ibibazo byo ku rwego mpuzamahanga.
Biteganyijwe kandi ko ayo mafaranga azafasha igihugu gukomeza gahunda z’iterambere, kongera ubushobozi bwo gukurura ishoramari ry’abikorera no guteza imbere ibikorwa by’ubukungu bitanga imirimo.
Icyemezo cya IMF kije mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbere gahunda zigamije kuzamura umusaruro w’ubukungu no kubaka urwego rw’abikorera rufite ubushobozi bwo gutanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’igihugu.
Aya mafaranga miliyoni 250 z’Amadolari ya Amerika yatanzwe muri gahunda ya ECF (Extended Credit Facility) ntabwo ari inkunga itazishyurwa, ahubwo ni inguzanyo yoroheje (concessional loan) u Rwanda ruzishyura.
Icyakora, inguzanyo za ECF ziba zitandukanye n’izisanzwe kuko zigira inyungu nto cyane cyangwa rimwe na rimwe zikaba hafi ya zeru bitewe n’amabwiriza ya IMF kandi zigira igihe kirekire cyo kwishyurwa.
Igihugu gihabwa igihe cyo kubanza gukoresha amafaranga mbere yo gutangira kuyishyura.

Kinyarwanda
English
Swahili








