Nigeria: Leta yahakanye ibyo guha imitwe yitwaje intwaro amafaranga kugira ngo irekure abo yashimuse
Leta ya Borno muri Nigeria yahakanye amakuru yaherukaga gutangazwa avuga ko hari amafaranga y’ingurane yahaye abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa Boko Haram kugira ngo urekure abaturage 360 washimuse, ivuga ko aho kuyatanga izayavuzamo abazaba bakomerekeye mu mirwano bahanganiyemo.
Ibi byatangajwe na Komiseri ushinzwe Itangazamakuru n’Umutekano w’Imbere mu Gihugu muri Leta ya Borno, Usman Tar, ubwo yari mu kiganiro kuri televiziyo avuga ko mu by’ukuri leta itigeze itanga ingurane y’amafaranga nk’uko byatangajwe, ahubwo abo baturage 360 batabawe mu gikorwa cy’ingabo za leta zahanganiyemo n’uwo mutwe wa Boko Haram ndetse ko abarwanyi bawo benshi bahiciwe.
Yagize ati “Ni nde watanze iyo ngurane? Ibyo si byo, ahubwo ingabo zacu zarwanye n’abarwanyi ba Boko Haram ndetse benshi bahaburira ubuzima, nibwo twatabaraga abo baturage ariko nta mafaranga yavuye muri leta ngo ahabwe uwo mutwe, ntibishobora no kubaho.”
Yavuze ko igikorwa cyo gutabara abo baturage cyakozwe n’ingabo za Nigeria ku bufatanye n’ikigo gishinzwe ubutasi bw’icyo gihugu DSS, nyuma y’igihe kinini bakusanya amakuru yo kwifashisha.
Abari bashimuswe ni abagabo, abana, abagore na banyeshuri bari bajyanywe ku birindiro by’umutwe wa Boko Haram biherereye mu misozi ya Mandara mu majyaruguru ya Nigeria.
Usman Tar, Komiseri ushinzwe Itangazamakuru n’Umutekano w’Imbere mu Gihugu muri Leta ya Borno muri Nigeria, yavuze ko umutwe wa Boko Haram umaze guhindura imikorere yawo kuko utakiri kwica abaturage gusa ahubwo wabahinduyemo ubucuruzi bushingiye ku kubashimuta nyuma ukaka amafaranga yo kubarekura.
Guverineri wa Leta ya Borno, Babagana Zulum, yatangaje ko nta mishyikirano iyo ari yo yose bateze kugirana n’imitwe yitwaje intwaro, avuga ko aho gutanga amafaranga yo kugarura abo iba yashimuse, izayatanga ivuza abazaba bakomerekeye mu mirwano bahanganiyemo.

Kinyarwanda
English
Swahili








