Tshisekedi yikoreje ibuye rishyushye Guverineri mushya wa Ituri
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yahaye inshingano Guverineri mushya wa gisirikare w’Intara ya Ituri, Gaby Kasongo zo gukora ibyo abandi bananiwe, byo kwihutisha ibikorwa byo kugarura amahoro, gushimangira umutekano no gufasha abaturage bimuwe n’intambara gusubira mu byabo.
Aya mabwiriza yayatanze nyuma yo gushyiraho Gaby Kasongo ku buyobozi bw’iyo ntara ikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano mucye bimaze imyaka myinshi, biterwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri ako gace.
Perezida Tshisekedi yashimangiye ko ubuyobozi bushya bwa Ituri bugomba gushyira imbaraga mu kugarura ituze, kurinda abaturage no gushaka ibisubizo birambye byafasha abaturage bahunze ingo zabo kongera kubaho mu mutekano.
Intara ya Ituri iri mu bice by’Uburasirazuba bwa RDC byakunze kwibasirwa n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro, ibintu byateye abaturage benshi guhunga no kwimurwa mu byabo.
Kugarura amahoro n’umutekano muri Ituri birasa n'ibidafitiwe igisubizo cya vuba kuko ari ikibazo gihuriweho n'igihugu cya Uganda kubera inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda.

Kinyarwanda
English
Swahili








