issa
Minisitiri w'ingabo yishwe: Intambara yafashe indi ntera mu gihugu cya Mali

Apr 26, 2026 - 18:45
 0

Igihugu cya Mali cyugarijwe n’umutekano muke nyuma y’ibitero bikomeye byagabwe n’imitwe yitwaje intwaro, birimo umutwe wa JNIM ukorana na al-Qaeda, ku bufatanye n’abarwanyi b’Aba-Tuareg bo mu mutwe wa Front de libération de l’Azawad.

Aba barwanyi batangaje ko ari bo bari inyuma y’ibitero byagabwe ku birindiro bitandukanye by’ingabo za leta, byibasiye cyane cyane ibice bitandukanye by’igihugu.

Muri ibi bitero, Minisitiri w’Ingabo wa Mali, Sadio Camara, yishwe n’igitero cy’ikamyo yari itezemo ibisasu yagonze inzu ye ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Mata, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo RFI.

Hagati aho, umuyobozi w’ingabo ziyoboye Mali zahiritse ubutegetsi, Assimi Goïta, yavanywe mu rugo rwe ruherereye i Kati nyuma y’igitero cyahagabwe. Kuva icyo gihe, nta tangazo arashyira ahagaragara ku byabaye.

Ibitero byakwirakwiye mu bice byinshi by’igihugu, birimo inkengero z’umurwa mukuru Bamako, ndetse n’imijyi yo mu majyaruguru nka Kidal na Gao. Hari kandi n’indi mijyi nka Sévaré, Mopti, na Kati, yibasiwe cyane.

Nyuma y’ijoro ryose ry’imirwano, amakuru aturuka ku baturage avuga ko imirwano yongeye kubura ku Cyumweru tariki ya 26 Mata, cyane cyane i Kidal no mu nkengero za Kati.

Umujyi wa Kati ufatwa nk’ihuriro rikomeye ry’ingabo zahiritse ubutegetsi bwa Mali mu mwaka wa 2020, bityo ugakomeza kuba ahantu h’ingenzi mu bibazo by’umutekano igihugu gihanganye nabyo.

Ibi bitero bishya byongera kugaragaza uko umutekano ukomeje kuzamba muri Mali no mu karere ka Saheli, aho imitwe y’iterabwoba n’inyeshyamba bikomeje gukaza ibikorwa byayo.

Apr 26, 2026 - 18:46