
Doha: Intumwa z'u Rwanda n'iza DRC zahuriye mu biganiro byo gushaka amahoro arambye
Amakuru atangazwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, avuga ko intumwa za Guverinoma y’u Rwanda, iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iza Leta Zunze Ubumwe za America, iza leta y’u Bufaransa na Togo, zahuriye i Doha muri Qatar mu rwego rw’ibiganiro bigamije gushaka amahoro mu Burasirazuba bwa DRC.
Ni ibyatangajwe n’iyi minisiteri kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Mata 2025, aho ivuga ko mu rwego rwo gukomeza gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uyu munsi habaye ibindi biganiro.
Izi ntumwa zahuye nyuma yuko Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuye i Doha tariki 18 Werurwe 2025.
Ni ibiganiro byahuriyemo intumwa ziturutse mu Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’Ibihugu bifitanye ibibazo bishingiye ku biri mu burasirazuba bwa DRC, ndetse n’Ibihugu by’Ibihuza birimo Qatar yanabyakiriye, Igihugu cya Togo giherutse guhabwa inshingano z’ubuhuza n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’ibindi Bihugu byagaragaje ubushake mu ruhare rwo gushaka uyu muti birimo Leta Zunze Ubumwe za America n’u Bufaransa.
Ku ruhande rw’u Rwanda, rwari ruhagarariwe n’abarimo Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imikoranire Mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa.
Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, rivuga koi bi biganiro byagarutse ku mbaraga zikomeje gushyirwa mu nzira zo gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, byumwihariko ibiganiro biri guhuza Guverinoma y’iki Gihugu n’Ihuriro AFC/M23, ndetse binagaruka ku no ku ishusho y’ibikorwa by’ubutabazi bukenewe muri kariya gace, bigomba gushyirwamo ingufu.
Iri tangazo rigira riti “Abahagarariye impande zose bashimye itangazo rihuriweho hagati ya Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo na AFC/M23 bafashijwemo na Leta ya Qatar ku byo biyemeje by’agahenge, bigomba kuza ku isonga mu bikenewe mu rwego rwo gutuma hakorwa ibikorwa by’ubutabazi ku babukeneye.”
Qatar ivuga kandi ko abitabiriye ibi biganiro bakomeje gushimangira inzira ziriho zikorwa n’imyanzuro ikomeje gufatirwamo irimo kuba impande zombi (u Rwanda na DRC) zariyemeje kutavogera ubusugire n’ubudahangarwa bwa buri Gihugu.