Jay-Z na Beyoncé bagiye kurega Kanye West

Mar 21, 2025 - 09:08
 0

Umuryango wa Jay-Z na Beyoncé  ugiye kujyana mu nkiko umuraperi Kanye West nyuma yo kuvuga amagambo mabi ku bana babo.

Biratangazwa ko Jay-Z n'umugore we Beyoncé  biteguye kugeza mu nkiko umuraperi Kanye West watatse impanga zabo Rumi Carter na Sir Carter.

Ku wa Kabiri w'iki Cyumweru, nibwo Kanye West yikojeje kuri X, yandika ko abana ba Beyoncé na Jay-Z bafite ibibazo byo mu mutwe, ibyarakaje abafana b'uyu muryango, ahita asiba ubwo butumwa.

Nubwo yasibye ubwo butumwa, ariko nabwo yavuze ko abusibye kugira ngo X idafunga konti ye, naho ubundi ngo ibyo yavugaga byari ukuri.

Kuri ubu abantu ba hafi y'uyu muryango batangarije Page Six dukesha iyi nkuru ko biteguye kuba bajya gushaka ubutabera kuko bababajwe n'aya magambo ya Kanye West.

Icyakora iki kinyamakuru cyagerageje kuvugisha ku ruhande rwa Jay-Z na Beyoncé ndetse na Kanye West ntibabasha kubona igisubizo.

Uyu muraperi Kanye West akaba amaze igihe yandika amagambo yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, ariko byaje kugaragara ko yari agamije kwamamaza album ye 'Bully' yagiye hanze ku wa 19 Werurwe 2025.

Beyoncé na Jay-Z biteguye kugeza Kanye West mu nkiko 

Kanye West ashobora kugezwa mu butabera 

Mar 21, 2025 - 09:16

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.