AU yashimangiye ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 atazazibagirana
AU ni imiryango mpuzamahanga byasabwe kutarebera imikoranire na FDLR, yavuze ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atazasibangana.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi ba Komisiyo ya AU, abahagarariye ibihugu byabo muri Ethiopia no mu muryango wa Afrika Yunze Ubumwe, inzego zitandukanye za AU, imiryango y’ubukungu bw’akarere (RECs), amadini, inzego zita ku burenganzira bwa muntu, imiryango mpuzamahanga, imiryango itari iya Leta, inzego za Loni, ibigo by’ubushakashatsi, ndetse n’abanyeshuri n’ibigo by’amashuri byo muri Ethiopia.
Muri uyu muhango Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia akaba n’Uhagarariye u Rwanda mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Maj. Gen. (Rtd) Charles Karamba, yasabye imiryango mpuzamahanga kutarebera ibikorwa ibyo ari byo byose bijyanye no gushyigikira cyangwa gukorana na FDLR kuko ikwirakwiza urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ibi yabigarutseho ku wa 7 Mata 2026, ubwo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku bufatanye na Ambasade ya Repubulika y’u Rwanda muri Ethiopia, byifatanyaga mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru i Addis Ababa.
Iyi gahunda yatangijwe n’urugendo rwo Kwibuka, rukurikirwa n’igikorwa cyo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi hashyirwa indabo ku rwibutso rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rwagenewe ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Iki gikorwa nyamukuru cyo kwibuka cyabereye mu ngoro yitiriwe Nelson Mandela ku cyicaro cya Africa yunze Ubumwe, bacana Urumuri rw’Icyizere, abitabiriye bakurikira filime mbarankuru “Rwanda: From Despair to Hope”, mbere yo gufata umunota umwe wo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Muri uyu muhango waranzwe no gutangiza ku mugaragaro Urwibutso rw’Ihuriro Nyafurika ku Burenganzira bwa Muntu rwateguwe mu ikoranabuhanga, harimo igice cyihariye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu, no guteza imbere uburenganzira bwa muntu ku mugabane wa Afurika.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia akaba n’Uhagarariye u Rwanda mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Maj. Gen. (Rtd) Charles Karamba, yavuze ko Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe washyizeho amategeko yihariye arwanya Jenoside, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ko bikwiye ko hakomeza kubaho ingamba zo gukumira Jenoside, ndetse ko amahame yo Kwibuka n’Ubuntu bigomba kugendana n’indangagaciro za Afurika, bigatuma Abanyafurika bahuza imbaraga zo kwirinda Jenoside.
Intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye muri AU, Parfait Onanga Anyanga, yavuze ko bishoboka kumenya ibimenyetso biburira ko hagiye kubaho Jenoside, nyamara uyu munsi ikibabaje ni uko ibyago byo kongera kubaho bikomeza kugaragara ndetse kugira ngo Jenoside ikumirwe hakenewe kongera imbaraga mu guhozaho kwigisha.
Yashimye Urwibutso rw’ikoranabuhanga rwashyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nka kimwe mu bikorwa n’igikoresho by’indashyikirwa mu gukumira Jenoside n’ibindi byaha byibasira inyokomuntu.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga, wahagarariye Guverinoma ya Ethiopia, Hadera Abera yashimiye Leta y’u Rwanda ku kudacogora mu gushaka ubutabera binyuze mu gushyiraho inzego z’amategeko no gushaka ko abakoze Jenoside bahanwa mu guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagereranyije uko u Rwanda rwaharaniye kongera kubaho nyuma y’akaga katagereranywa nk’ igikorwa cy’ubutwari budasanzwe.
Yagize ati “Amateka y’u Rwanda ubu ahagaze nk’igihamya ntakuka cy’ubumuntu, ndetse nk’inyigisho y’uko binyuze mu nzira zitoroshye zo kuryozwa ibyaha, igihugu gishobora kongera kuvuka, kwiyubaka no gutera imbere.”

Kinyarwanda
English
Swahili









