KNC yagize uruhare mu gutuma Al Hilal SC inganya na Saint Eloi Lupopo muri CAF Champions League
Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles, yatangaje ko yagiriye inama umutoza wa Saint Eloi Lupopo mbere y'umukino wa CAF Champions League yagombaga gukina na Al Hilal Omdurman bituma yitwara neza.
Ku wa Gatandatu tariki 29 Ugushyingo 2025, ikipe ya Al Hilal Omdurman yari yerekeje mu gihugu cya DRC gukina umukino wa Kabiri w'Amatsinda ya CAF Champions League. Ni umukino iyi kipe ibarizwa hano mu Rwanda, yakinnye na Saint Eloi Lupopo urangire ikipe zombi zinganyije igitego 1-1.
Ni umukino utari woroshye ariko wabonaga Saint Eloi Lupopo irimo gukina umukino ubona izi ibyo Al Hilal Omdurman isanzwe ikina nubwo utakirengagiza ibura rya Girumugisha Jean Claude ku ruhande rwa Al Hilal Omdurman kubera ibihano yahawe na CAF kubera guteza imvururu mu mukino wa mbere w'Amatsinda.
Kakooza Nkuliza Charles mu Kiganiro yagiranye n'itangazamakuru nyuma y'umukino Gasogi United yatsinzemo na Amagaju FC igitego 1-0, yatangaje ko yabanje kuvugana na Guy Bukasa utoza Saint Eloi Lupopo amugira inama ndetse amwereka n'imikinire ya Al Hilal Omdurman.
Yagize ati " Nabwiye umutoza wahoze atoza iwanjye utoza Lupopo, Guy Bukasa, aho Al Hilal Omdurman ifite ikibazo kuko nayirebye kenshi ndanayisesengura. Namubwiye ko ari ikipe nziza mu mayeri y'umukino ariko ifite ibisubizo bicye mu gice gitaha izamu. Imipira yayo yose iyinyuza ku mpande zirimo Girumugisha Jean ariko nabo ntabwo bakina imipira yihuse."
Perezida wa Gasogi United yagereranyije Girumugisha wa Al Hilal SC n'umwe mu bakinnyi ba Amagaju FC witwa Mapoli Yekeni ndetse na Samuel Pimpongo ukinira Mukura Victory Sports, yemeza ko urwego rw'imikinire ntaho rutaniye.
Yagize ati " Urebye imikinire ya Girumugisha Jean Claude, ntaho ataniye n'iya Rashid Mapoli Yekeni, ntaho itangiye n'iya Pimpongo ugiye kureba uko bakina. Abandi kubera ukuntu bareshya ntabwo bafite ikintu cy'umuvuduko ariko ni beza mu buryo bw'Amayeri y'umukino ariko wabashyizeho imbaraga mwakina kuko basiga imyanya yo gukiniramo cyane."
KNC yagarutse kandi ku mukino ukurikiye Al Hilal Omdurman izakinamo na Gasogi United, atangaza ko nta bwoba bazagirira iyi kipe yakanze amakipe hano mu Rwanda ndetse yemeza ko agiye gutanga ubutumwa kugira ngo iyi kipe izaze gukina uyu mukino izi ibizababaho.
Yagize ati " Twebwe ntabwo tuzaza tuje gushaka inota rimwe, oya, ntabwo biba mu turemangingo twacu. Tuzafungura, tugiye gushaka Cheick Aamdani abimfashemo ku cyarabu kugira ngo ibizababaho bazaze babizi. Ibizababaho bazabibona kandi bazaba babizi, bazamenya uko iyi shampiyona ikinwa."
Al Hilal Omdurman nyuma yo kunganya na Saint Eloi Lupopo yahise igira amanota 4 aho yicaye ku mwanya wa kabiri. Ikipe ya mbere mu itsinda ni Mamelodie Sundowns nayo itarabashije gutsinda USM Alger. Al Hilal Omdurman irakurikizaho Gasogi United mu mukino uzaba tariki 3 Ugushyingo 2025.
Kakooza Nkuliza Charles yatangaje ko Gasogi United idatewe ubwoba na Al Hilal Omdurman
Al Hilal Omdurman yanganyije na Saint Eloi Lupopo mu mukino wa Kabiri wa w'Amatsinda ya CAF Champions League


Kinyarwanda
English
Swahili









