Muhanga: Ababyeyi basabwe kubwiza ukuri abana babo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwasabye abazi amateka y’ibyabereye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kubiganiriza abana babo ubwo hibukwaga ababyeyi n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2026 cyitabirwa n’abaturage, abikorera n’abayobozi batandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko umubano w’umubyeyi n’umwana ugira uruhare runini mu kubaka ejo hazaza h’igihugu, avuga ko kurera abana neza bisaba kubabwiza ukuri ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo bakure birinda ingengabitekerezo yayo n’ibindi biyishamikiyeho birimo urwango n’amacakubiri.
Urubyiruko rwasabwe kugira ubushishozi, kwirinda kwakira ibitekerezo byose rusanze ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko ibiba bikubiyemo ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo rukarangwa n’umuco wo kuba umwe.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Gilbert, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa yagaragaje ko imbuga nkoranyambaga zishobora kuba inzira yo gukwirakwiza ibitekerezo bibi, asaba urubyiruko kuba maso mu kuzikoresha no kuba aba mbere mu kubirwanya.
Mu buhamya bwatanzwe na Mukarunyana Eveline warokotse Jenoside utuye mu Murenge wa Shyogwe, yagarutse ku rugendo rwe rushaririye yaciyemo, avuga ko nubwo ibyo yaciyemo ubu yaje kongera kwiyubaka abifashijwemo n’ubuyobozi bwiza, ashimira anasaba abari aho guhora iteka barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yahekuye igihugu.
Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Muhanga cyasojwe buri wese wari aho asabwa gukomeza kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rushingiye ku kuri, ubumwe n’ubudaheranwa.

Kinyarwanda
English
Swahili








