Oh Mana yanjye! Amashusho mwahishwe ya polisi yarashe abigaragambya muri Tanzania
Hashize iminsi Tanzania ivuye mu icuraburindi rw’imyigaragambyo yaguyemo abarenga 1000 bazira ko batemeraga amatora yasize Perezida Samia Suluhu atsindiye kuri 98%.
Kuri ubu rero Leta yakomeje guhakana uruhare rw’inzego z’umutekano mu kurasa abigaragambyaga . mu gitondo cyo ku wa 21 Ugushyingo 2025 CNN yashyize hanze inkuru icukumbuye yerekana ibimenyetso simusiga by’uburyo polisi ya Tanzania yarashe abigaragambya bagashyingurwa mu ibanga.
Icyo cyegeranyo cyerekana abapolisi bambaye impuzankano n’abasirikare bari kurasa ku bsivile bigaragambya. Icyakora abo barashwe nabo babaga bitwaje amabuye n’inkoni byo kugirira nabi inzego z’umutekano.
Hari amashusho yasesenguwe mu buryo bwa gihanga aho umusesenguzi areba igihe amashusho yafatiwe,aho yafatiwe n’ibindi biyerekeyeho. Muri ayo mashusho rero basesenguye imva zishyinguyemo abiciwe mu myigaragambyo basanga bararashweho. Andi mashusho n’amafoto yafashwe n’icyogajuru’Satellite’ mu irimbi rya Kondo, ibyavuyemo basanze abahashyinguwe bararashwe. Iri rimbi riri mu majyaruguru ya Dar es Salaam, umujyi wabereyemo imyigaragambyo ikakaye.
CNN yaganirije amatsinda abiri ari mu yaharanira uburenganzira bwa muntu muri Tanzania noneho babereka abarashwe aho bashyinguye. CNN yanageze mu bitaro byitwa Sekou-Toure biri i Mwanza n’ibitaro byitwa Mwananyamala biri I Dar es Salaam basesengura imirambo ihari y’abapfuye barashwe.
Amashusho n’amafoto byasesenguwe ku bufatanye n’umuhanga muri byo witwa Benjamin Strick. Basanze imirambo 10 yari kwa muganga bari bararashwe.
Hari andi mashusho yo mu bitaro byitwa Mwananyamala biri I Dar es Salaam aho babonye imirambo igerekeranye yarashwe. Icyakora minisiteri y’Ubuzima yahakanye ayo makuru inatangaza ko ibyashyizwe hanze na CNN atari amakuru y’impamo.
Hari umugore wabwiye CNN ko bahereye ku ya 01 Ugushyingo 2025 bashakisha umurambo w’umuvandimwe we ariko bazengurutse ibitaro byinshi by’I Dar es Salaam kugeza bamubonye mu mashusho ya CNN ahita amenya ko bari baramubuze.
Hari andi mashusho yerekana polisi iri I Arusha kurasa abantu babiri batayirwanyije. Ni umugore utwite warashwe mu mugongo ari kwiruka n’umusore warashwe mu mutwe.
Muri ayo mashusho hari urubyiruko rwagaragaye bari gutera amabuye polisi.
Andi mashusho yasesenguwe n’ikigo kitwa Planet Labs na Ventor berekanye ko hari abantu bashyinguwe hagati y’itariki 2 kugeza ku wa 5 Ugushyingo 2025, hacukuwe metero 60 bashyingura abarashwe mu myigaragambyo.


Kinyarwanda
English
Swahili









