issa
Ambasaderi Parfait Busabizwa yashyikirije impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Congo-Brazzaville

Jun 6, 2025 - 09:58
 0

Ambasaderi Parfait Busabizwa ku wa Gatatu, tariki ya 5 Kamena, yashyikirije Perezida Denis Sassou N’Guesso impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda nk’Ambasaderi muri Repubulika ya Congo (Congo-Brazzaville).

Mbere y’iyi nshingano, Busabizwa yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko kuva mu 2023 kugeza mu 2024. Yanabaye kandi Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, hamwe n’indi myanya inyuranye. 

Umubano hagati y’u Rwanda na Congo watangiye mu 1976. Kugeza ubu, ingendo z’abayobozi bakuru n’ibiganiro hagati y’impande zombi byavuyemo isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye 33.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2023, Perezida Denis Sassou N’Guesso yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, rugafatwa nk’intambwe ikomeye mu guteza imbere umubano w’ibihugu byombi. Urwo ruzinduko rwatangiye ku wa Gatanu, tariki ya 21 Gicurasi, aho yakiriwe n’icyubahiro kinini ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe na Perezida Paul Kagame.

Uru ruzinduko rwasize inyungu zikomeye mu mubano w’ibihugu byombi. Intambwe ikomeye yafashwe ni isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi n’ubukungu mu rwego rwa Afurika yose binyuze mu masezerano ya AfCFTA (African Continental Free Trade Area) ku ya 22 Nyakanga.

Isinywa ry’aya masezerano ryari ryayobowe n'aba ba Perezida, Kagame na Sassou N’Guesso, rihamya ukwiyemeza kw’ibihugu byombi mu guteza imbere ubusabane n’ubucuruzi mu karere.

Muri urwo ruzinduko, Perezida N’Guesso yitabiriye ibiganiro by’ubuyobozi bw’ikirenga, agirana ibiganiro by’ingirakamaro na Perezida Kagame, ageza ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ndetse yitabira ifunguro rya nimugoroba ryateguwe na Perezida Kagame.

Mu rwego rwo kumushimira uruhare rwe mu iterambere rya Afurika, Perezida Kagame yahaye Perezida N’Guesso Umudali w’Ishema ry’Igihugu (National Order of Honour).

Mbere yaho, kuva ku wa 11 kugeza ku wa 13 Mata 2022, Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu muri Repubulika ya Congo. Muri urwo ruzinduko, yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida Sassou N’Guesso, hakurikiraho inama y’impande zombi n’intumwa zabo.

Intumwa zaturutse ku mpande zombi zasinye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zifitiwe inyungu, zirimo ubufatanye mu bya politiki, ubukungu, n’ubucuruzi.

Perezida Kagame kandi yagejeje ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko ya Congo, ihuriweho n’Umutwe w’Abadepite n’Umutwe wa Sena.

Jun 6, 2025 - 10:17