issa
Abana 12 b’Abanyarwanda bagiye koherezwa mu mwiherero muri Arsenal

Jul 5, 2025 - 13:33
 0

AbanaAbana 12 batoranyijwe mu bandi 150 hagamijwe kurebamo abafite impano y’umupira w’amaguru kurenza abandi, bagiye kujya mu mwiherero wa Arsenal isanzwe ifitanye imikoranire na Leta y’u Rwanda.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2025, gihuriza hamwe abana baturutse mu marerero atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali, biganjemo abo muri FTPR Lions Academy ikorera muri Green Hills Academy ari na ho cyabereye.

Hateguwe amarushanwa ahuza abana bose, bakina hagati yabo mu gihe abatoza bari kurebamo abarusha abandi bazajya mu Bwongereza mu cyumweru gitaha.

Shining Football Academy yegukanye iri rushanwa mu bana batarengeje imyaka icyenda, mu gihe Irerero rya FTPR Lions Academy ari ryo ryatwaye iri rushanwa nyuma yo guhiga andi arimo Agaciro Football Academy, Centre Gikondo na Esperance Football Academy.

Nyuma yo kwegukana ibikombe, abana 12 batoranyijwe bazerekeza mu Bwongereza mu mwiherero wa Arsenal uzamara ibyumweru bitatu, babifashijwemo n’ibigo by’amashuri bya Green Hills Academy na Kigali International Community School.

Umuyobozi wa FTPR Lions Academy, Mbabazi Alain, yavuze ko intego y’irushanwa yagezweho, abana bazoherezwa bakaba bitezweho kwitwara neza Arsenal ikaba yanabagumana kuko na byo bishoboka.

Jul 5, 2025 - 13:35