Hitezwe amavugurura mashya mu mikorere ya WhatsApp
Muri iki gihe kugira ngo ubashe gutumanaho n’undi ku rubuga rwa WhatsApp, bisaba ko ubanza kwemeza nimero ye mu gitabo usanzwe ubikamo nimero zitandukanye muri telefoni, nyuma ikaza kugaragara ku rubuga rwa WhatsApp ukabona kumwandikira cyangwa hagakoreshwa uburyo bwa QR Code.
Ibi bivuze ko uzajya ubushaka no kongera nimero nshya kuri uru rubuga ukoresheje WhatsApp Web cyangwa porogaramu yayo kuri mudasobwa za Windows.
Aya mavugurura azatuma abantu bakoresha konti zirenze imwe za WhatsApp muri telefoni babasha kugenzura neza no gutandukanya nimero z’izo konti, kubera ko buri imwe izaba ihujwe na nimero zayo gusa, cyane no kubayikoresha mu buzima busanzwe n’akazi.
Na none nta kongera kubura nimero kwabaho mu gihe habayeho guhindura telefoni, kuko ukimara gushyira WhatsApp mu inshya, nimero zihuje na yo na zo zahita zigaruka.
Indi mpinduka yitezwe kuri WhatsApp ni ugukoresha izina gusa [username] kugira ngo ubashe kwinjira kuri konti yawe, aho kuba nimero yawe ya telefoni.
Ibi bizatuma abantu babasha gutumanaho kabone n’ubwo nta nimero za telefoni bahanye. Izi mpinduka zizaba zije mu murongo wo kurushaho kurinda umutekano w’amakuru bwite ya muntu.
Bizaba bimeze neza nk’uko dukoresha Facebook cyangwa Instagram.
Impinduka ku bijyanye no kugenzura nimero za telefoni ku rubuga rwa WhatsApp zitezwe mu byumweru bike biri imbere, ariko ku buryo bujyanye no gukoresha username, ntihigeze hatangazwa igihe buzatangira gukoreshwa.
Bivugwa ko ubu buryo bushobora kuzaba bwagiye hanze bitarenze intangiriro z’umwaka wa 2026.


Kinyarwanda
English
Swahili









