Protais Zigiranyirazo yapfuye
Protais Zigiranyirazo wari Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri ku butegetsi bwa Habyarimana Juvénal nyuma akaza no gukurikiranwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yitabye Imana.
Amakuru y’urupfu rwa Zigiranyirazo, yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 4 Kanama 2025, n’umuhungu we witwa Mukiza Zigiranyirazo Antoine
Uyu mugabo yapfiriye i Niamey muri Niger ku Cyumweru tariki ya 3 Kanama 2025.
Zigiranyirazo ni umwe mu Banyarwanda 8 baheze muri Niger nyuma y’uko bimiwe ubuhungiro n’ibihugu bitandukanye nyuma yo kugirwa abere no gusoza ibihano bari barakatiwe n’urwahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyirweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania rwaburanishije zimwe mu manza z’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku tariki ya 18 Ukuboza 2008 nibwo Zigiranyirazo yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 20, ariko ku wa 16 Ugushyingo 2009 Urugereko rw’Ubujurire rwamugize umwere.
Uyu ni umwe mu bari bagize ‘Akazu’ kagize uruhare rukomeye mu gutegura umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Yari musaza wa Agathe Kanziga, umugore wa Juvénal Habyarimana.


Kinyarwanda
English
Swahili









