Muhanga: Polisi yafunze abantu 15 bakekwaho gukora ubugizi bwa nabi
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Muhanga yatangaje ko yataye muri yombi itsinda ry’abantu 15 barimo abagabo 13 n’abagore babiri, bakekwaho gukora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, bihungabanya umutekano n’ituze rya rubanda.
Aba bantu batawe murinyimbi Ku Cyumweru tariki 3 Kanama 2025.
Polisi ivuga ko aba bantu bafatiwe mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n' inzego z’ibanze n’abaturage.
Amakuru avuga ko abafashwe bakekwaho uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bihungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage birimo ubujura aho bitwikiraga ijoro bagatega abaturage bakabambura, gutobora inzu z’abaturage.
Umuvugizi wa Polisi y’ Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko abagore bafashwe babiri bafatiwe muri iri tsinda, bo bakekwaho gucumbikira abajura no kubika ibintu byibwe.
Ati “Abafashwe bose kugeza ubu bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Nyamabuye, mu gihe Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwo rwatangiye kubakoraho iperereza.’’
Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda ishimira abafatanyabikorwa bakomeje kwimakaza umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe, yibutsa abakomeje kugira imyumvire n’imigirire mibi igamije guhungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage guhinduka bakarangwa no gukora ibikorwa byiza byubahirije amategeko, kuko abazanyuranya nabyo Polisi itazabihanganira.


Kinyarwanda
English
Swahili









