G20: U Burusiya bwanenze ibihano buhabwa n’inkunga ihabwa Ukraine
U Burusiya bwashinje bimwe mu bihugu byo m’Uburengerazuba ndetse na Banki y’Isi kuyishyiriraho ibihano bitemewe ahubwo bigamije guhungabanya ubukungu bw’Isi mu nama ya G20 irimo kubera muri Afurika y'Epfo.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Ugushyingo 2025, mu itangizwa ry’Inama ya G20 irimo kubera muri Afurika y'Epfo, aho umuhuzabikorwa w’itsinda ry'abayobozi bagize u Burusiya, Maxim Oreshkin, yavuze ko hari bimwe mu bihugu bishyigikira Ukraine mu buryo bweruye, ibintu avuga ko nta cyiza kibirimo ahubwo ko bigamije gusenya ubukungu bw’Isi gusa.
Oreshkin yavuze ko ibihugu bifatira u Burusiya ibihano birimo kwibwa imitungo yabwo n’inkunga zose zabwo, birimo gukorwa kugira ngo byikubirwe nabyo kandi ko ibyo bihungabanya ubukungu bw’Isi.
U Burusiya bwanenze uburyo Ukraine ihabwa inkunga
Oreshkin yanenze uburyo amahanga akomeje guha Ukraine inkunga y’imari idafite icyo igiye gukemura, avuga ko ibigo mpuzamahanga by’imari byataye inshingano zabyo z’uko bigomba guteza imbere ibihugu bikennye bigahabwa inkunga y’imari, ahubwo iyo mari igapfushwa ubusa ishorwa mu ntambara zitunguka ahubwo zigamije gusenya ubukungu bw’Isi gusa.
Maxim Oreshkin yashinje Banki y’Isi guha Ukraine inkunga iruta iyo yahaye ibihugu byose bya Afurika biri mu nzira y'amajyambere mu gihe cy’imyaka itatu yose.
Kuri ubu Oreshkin niwe uyoboye itsinda ry’abayobozi b’u Burusiya muri G20 mu gihe Perezida Vladimir Putin atitabiriye iyo nama kubera itegeko yashyiriweho n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ICC, nk’uko bikomeje gutangazwa n’ibinyamakuru mpuzamahanga nka CNN.
Ibi bibaye kandi mu gihe bikomeje gutangazwa ko Perezida wa Amerika, Donald Trump ageze kure ibiganiro byo guhagarika intambara y’U Burusiya na Ukraine, uretse ko nta makuru nyayo ahari avuga ko Donald Trump kutitabira iyo nama ya G20 byaba bifitanye isano no gushaka ibyo bisubizo by’iyo ntambara ya Ukraine, ahubwo bikomeje kwandikwa ko kutitabira iyo nama yabitangaje mbere y’uko iyo nama itangira, avuga ko icyo gihugu cya Afurika y'Epfo kitari gikwiye guhabwa uburenganzira bwo kwakira inama ikomeye nk'iyo.
Kugeza ubu abayobozi b’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga igera kuri 42 bitabiriye iyi nama yatangiye kuri uyu wa Gatandatu, uretse ko ubwitabire bw'abayobozi ba Amerika buri hafi ya ntabwo nyuma y’amagambo Trump yavuze abuza buri muyobozi wa Amerika kwitabira iyo nama, avuga ko ashinja Afurika y'Epfo guhonyora no kubanira nabi abazungu batuyeyo ndetse no kuyinenga ko itari ikwiye kwakira iyo nama ibereye ku mugabane wa Afurika bwa mbere.


Kinyarwanda
English
Swahili









