Sena yemeje abayobozi bashya baherutse guhabwa inshingano
Sena y’u Rwanda yemeje abayobozi bashya baherutse guhabwa inshingano n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 2 Mata 2026.
Abo bayobozi bemejwe mu Nteko Rusange ya Sena yateranye ku tariki ya 14 Mata 2026 nyuma yo kugenzurwa na komisiyo zitandukanye zabakoreye isuzuma zigasanaga bujuje ibisabwa.
Hashingiwe ku mategeko y’u Rwanda bigenwe ko hari abayobozi bagenwa na Perezida wa Repubulika ariko mbere y’uko batangira inshingano bakabanza kwemezwa na Sena y’u Rwanda ibanje gusuzuma ubushobozi bafite.
Aba bayobozi barimo Niwenshuti Richard wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere Ubufatanye (RCI), Mbabazi Judith wagizwe Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane na Nkiko Albert wagizwe Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC).
Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena ni yo yakoreye isuzuma Nkiko Albert na Mbabazi Judith, na ho Niwenshuti Richard asuzumwa na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano, zose zisanga bujuje ibisabwa ndetse n’Inteko Rusange yatoye ibyemeza.
Niwenshuti afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya kaminuza akaba yarabaye umujyanama mu bya tekiniki mu kigo cyitwa International Finance Corporation gishamikiye kuri Banki y’Isi kuva mu 2010.
Yabaye kandi umuyobozi w’imishinga mu rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) no muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ndetse mu 2022 yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda na ho kuva mu 2025 yayoboraga ikigo cyitwa Africa Electronic Trade Group.
Perezida wa Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburenganzira bwa Muntu, Senateri Gasana Alfred yavuze ko mu isesengura bakoze basanze Nkiko afite imirimo yakoze ifite aho ihuriye no kwigisha uburere mboneragihugu kandi bikaba ari ingenzi cyane muri NEC.
Nkiko yabwiye iyo komisiyo ko muri NEC azita ku kwimakaza umuco w’ubukorerabushake mu matora no kongera inyigisho z’uburere mboneragihugu zigira uruhare mu matora.
Iyo komisiyo ariko na yo yamuhaye inama yo kuzirikana ibyo guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu matora ku buryo gutorera ku mpapuro byagabanuka.
Mu kiganiro iyo komisiyo yagiranye na Mbabazi, yagaragaje ibyo azibandaho mu nshingano nshya yahawe.
Senateri Gasaba Yavuze ko yababwite ko azita ku bakangurambaga bwo kurwanya akarengane hibandwa cyane ku rubyiruko ndetse yavuze ko azita ku gukoresha ikoranabuhanga mu gukurikirana no gukemura ibibazo by’akarengane.
Senateri Uwizeyimana Evode, we yagaragaje ko Mbabazi Judith nk’umuntu bakoranye amuziho umurava ku murimo n’uburambe mu bijyanye n’amategeko.
Senateri Uwizeyimana yongeyeho ko umuntu wabaye umucamanza imyaka irenga irindwi aba azi neza ibibazo by’akarengane ku buryo azabasha gusohoza neza inshingano yahawe.

Kinyarwanda
English
Swahili









