Tanzania: Inzego z’umutekano zikomye abaziyitirira
Inzego z’umutekano muri Tanzania zatangaje ko zirimo gushakisha abagabo biyitirira inzego z’umutekano bagasebya leta yabo ku mbuga nkoranyambaga bakwirakwiza amakuru y’ibihuha akomeje guteza imvururu muri icyo gihugu mu gihe hitegurwa amatora ya Perezida ateganyijwe kuba mu mpera z’uku kwezi.
Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’inzego z’umutekano muri byinshi zatangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Ukwakira ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, ariko nyirizina impamvu nyamukuru ikaba ikwirakwira ry’amashusho y’umugabo wiyise Kapiteni Tesha akomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga ashinja leta ya Tanzania kwima abanyapolitike uburenganzira bwo kwiyamamaza, ruswa, ivangura ry’abantu, ndetse na karengane ku rubyiruko rubuzwa amahirwe yo kujya mu gisirikare.
Uwo mugabo wiyise Kapiteni Tesha Polisi ya Tanzania yavuze ko yiyitiriye kuba umusirikare agahimba ibirango, imyambaro n’intwaro za magendu kugira ngo ayobye abatuye icyo gihugu ndetse ko muri izo video ze akomeje gushyira hanze ayobya abaturage ba Tanzania abasaba kujya mu myigaragambyo hagamijwe guteza imvururu mu matora ya Perezida icyo gihugu gitegura kujyamo mu minsi iri imbere.
Inzego z’umutekano muri icyo gihugu zavuze ko zamaganye ayo mashusho y’uwo mugabo wiyita umusirikare w’ikirenga zivuga ko ntaho ahuriye n’ukuri ahubwo ko ari abantu biyitirira kuba abasirikare bayo cyangwa se bamwe mu bo inzego z’umutekano muri icyo gihugu zirukanye kubera imyitwarire mibi baba bari inyuma y’ayo mashusho.
Col Bernard Masala Mlunga, umuvugizi w’igisirikare cya Tanzania TPDF, yavuze ko uwo mugabo wiyitaga Kapiteni Tesha atari umusirikare wabo ahubwo ko akomeje gushakishwa ngo hamenyekane uwo ari we.
Ibi bibaye mu gihe abatavuga rumwe na leta muri icyo gihugu bakomeje gutunga agatoki ubutegetsi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan, bumushinja kubima uburenganzira bwo kwiyamamaza.
Ni mu gihe kandi kugeza ubu ishyaka rikomeye muri icyo gihugu rya Chadema ryamaze gukumirwa burundu mu matora, bivugwa ko umuyobozi waryo Tundu Lissu yashatse guhirika ubutegetsi yitwaje imitwe yitwaje intwaro nk’uko ubuyobozi bwa Tanzania bwari bwabitangaje mbere mu itangazo ryashyizwe kuri X.
Kugeza ubu icyo gihugu gikomeje imyiteguro y’amatora ya Perezida ateganyijwe kuba mu mpera z’uku kwezi aho bamwe mu bakandida bemerewe kwiyamamariza babigeze kure.


Kinyarwanda
English
Swahili









