issa
Kuzamura impano zanakina muri NBA! Zimwe mu ntego za Basketball Without Borders iri kubera mu Rwanda

Aug 23, 2025 - 16:22
 0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Kanama 2025, hano mu Rwanda hari kubera umwiherero wo gufasha impano za Basketball ziturutse mu bihugu bitandukanye by'isi, bizwi nka Basketball Without Borders.

Ni gahunda yatangijwe na NBA ariko hakaba harimo n'abafatanyabikorwa batandukanye barimo Nike Basketball kugira ngo hazamurwe impano zitandukanye muri uyu mukino wa Basketball.

Iki gikorwa kimaze imyaka itari munsi ya 21, gitangiye kuba, ndetse kimaze kuzenguruka mu bihugu bitandukanye by'isi ariko byumwihariko muri Afurika kimaze kubera mu bihugu birimo Afurika y'epfo, Misiri, Senegal, Angola ndetse n'u Rwanda biri kuhabera bwa mbere kuva 2002.

Mu kiganiro twagiranye na Kita Thierry Matungulu, uhagarariye ibikorwa byose bya NBA muri Afurika, yatubwiye ko Basketball Without Borders kuri iyi nshuro habashije kwitabira abana 60 binyuze mu gushaka impano bigizwemo uruhare n'inzobere muri uyu mukino.

Yagize ati " Ni amahirwe akomeye ku bana bakiri bato bakina Basketball. Uyu mwaka hitabiriye abana 60, bari bo bari muri uyu mwiherero. Aba bana bakomeje kwerekana impano zabo."

Uyu muyobozi kandi avuga ko iki gikorwa kitari ugutegura abana mu kibuga gusa ahubwo banabigisha uko bitwara no hanze yacyo.

Yagize ati " Ntibivuze gusa gukina neza mu kibuga. Barimo no kwiga uburyo bwo kwitwara hanze yacyo, bamenya uburyo bwo gucunga ubuzima bwabo no gukura mu bitekerezo."

Matungulu avuga ko guhitamo gushyira Basketball Without Borders mu Rwanda, ngo nuko babonye ari isoko rifite akamaro gakomeye mu kwagura basketball kuri uyu mugabane w'Afurika.

Yagize ati " Ni intambwe ikomeye kuko ari bwo bwa mbere iki gukorwa kibereye mu Burasirazuba bwa Afurika. Kigali iduha amahirwe buri gihe yo guhuza n’urubyiruko, abashoramari, n’abafatanyabikorwa bashya."

BWB imaze kuzamura izina rya benshi bagaragara mu ruhando mpuzamahanga nka Joel Embiid (MVP wa NBA) na Pascal Siakam (wari mu NBA Finals). Abatoza bavuga ko mu Rwanda na Afurika y’Uburasirazuba hashobora guturuka izindi mpano nk’izo.

Uyu muyobozi yagize ati " Impano ni nyinshi kandi zifite ubushake bwo gukora cyane. Hari icyizere ko muri aba bakinnyi hashobora kuvamo abandi bakinnyi bari ku rwego nk'urwa Embiid cyangwa Siakam."

Basketball Without Borders iri kubera mu Rwanda kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 kugeza 26 Kanama 2025. BWB irimo kubera kuri Petit Sitade Amahoro ndetse no muri BK Arena.

Kita Thierry Matungulu uhagarariye ibikorwa byose bya NBA muri Afurika 

Abana 60 bateraniye hano mu Rwanda muri Basketball Without Borders 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373