Boniface Rucagu yatabaje Minisiteri ku mashusho ya Natacha Ndahiro
Mu gihe mu Rwanda nta nzego zihamye zireberera ubuhanzi, abadafite ibyo bahomba bakomeje gushyira muri filime amashusho y'ibibera mu buriri. Ibi rero biteye inkeke Boniface Rucagu uba mu kana ngishwanama k'inararibonye atabaza minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi ku mashusho ya Natacha Ndahiro ari gusoma umusore, ibintu bimenyerewe muri filime z'urukozasoni.
Boniface Rucagu uba mu kana ngishwanama k'inararibonye yasabye minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi (MoYA) gukebura Natacha Ndahiro wiyemeje gukina ibishoboka byose muri filime kugirango abone amaramuko.
Uyu mukambwe w'inararibonye yanditse kuri X ati"Bana b'u Rwanda harya ubundi Filime ko zari zikwiye kwigisha abantu ibibayobora aheza buriya iyi tubona abayireba baratahana iyihe nyigisho izabagirira akamaro mu myitwarire yabo? Minisiteri ibishinzwe ikwiye guhagurukira kubigarura mu nzira idatokoza umuco w'u Rwanda".
Boniface Rucagu yanditse atabaza minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi biturutse ku mashusho ari muri filime ya Natacha Ndahiro aho asoma umusore bimwe bikorwa n'abari gutegura igikorwa cy'imibonano mpuzabitsina.
Natacha Ndahiro aherutse kuvuga ko nta mashusho atagaragaramo mu gihe yaba ari gushaka amaramuko ndetse n'ayo gukora imibonano mpuzabitsina rwose yayakora ariko agashaka imibereho.
Ku rundi ruhande ariko ziriya ni ingaruka zo kutagira urwego rushinzwe gucyaha abahanzi mu gihe buri wese abikora uko abishaka ku buryo amaherezo amashusho nk'ayo azajya asakara usange abantu baritana ba mwana kuri izo nshingano.
Mu bihugu biteye imbere aho ubuhanzi buteye imbere hateganywa inzego zikora neza, zigashyiraho nyirantarengwa ku bikinwa (Story, content) ariko Leta ikanagena ingengo y'imari ihoraho ari nako ubuhanzi bwinjiriza igihugu bukanatanga akazi.
Mu Rwanda rero siko bimeze kuko buri wese ushonje arabyuka agakina filime nta mabwiriza, nta bumenyi, ntawe agisha inama kandi nta n'uwo yatakira mu gihe yagize igihombo.
Aha rero niho abadafite ibyo bahomba biyemeza kuzana kuri Camera ibisanzwe bibera mu buriri.


Kinyarwanda
English
Swahili









