Bumbogo: Babangamiwe n'umwuka mubi uva mu biraro by'inkoko
Abaturage bo mu Kagari ka Ngara mu Murenge wa Bumbogo,Akarere ka Gasabo, baravuga ko babangamiwe n'umuturage witwa Gatorano Edson ufite ibiraro by'inkoko hagati y'inzu zituwemo n'abantu.
Aba baturage bo mu Mudugudu wa Birembo, bavuga ko bifuza ko uyu muturage akura ibikorwa bye by'ubworozi hagati y'inzu z'abaturage kuko umwuka w'ibiryo by'inkoko n'ifumbire zazo bibanukira cyane.
Bavuga ko batiyumvisha impamvu uyu muturage Gatorano yororera mu baturage kandi bitemewe.
Umugabo umwe uturanye n'uyu mworozi yagize ati " Umva aha ntidusinzira inkoko zirara ziteteza zinabika ikindi noneho umunuko uturuka muri biriya biraro wo wonyine n'ikibazo gikomeye kuko abantu bazahandurira indwara."
Yongeyeho ko atiyumvisha impamvu ubuyobozi bwemerera uyu muturage kororera mu gace kagenewe imiturire kandi hari uduce twagenewe ubuhinzi n'ubworozi.
Undi mugore yagize ati " Ntacyo ubuyobozi bibubwiye kuko iyo hagize ubivuga ahita amuha inkoko cyangwa agakureti k'amagi bikaba birarangiye ntazagaruke."
Uyu mworozi ufite inkoko zirenga 600, we yambwiye UKWELITIMES, ko nta muturage wari wamubwira ko ubworozi bwe bumubangamiye.
Ati " Nibwo nkibyumva,ndabizi ko bitemewe ariko ikibazo nagize n'uko aha nahashyize ibi biraro kera hakiri mu buhinzi none ubu bahahinduye mu miturire."
Yongeyeho ko nawe azi neza ko aho yororera inkoko ze hatemewe ndetse ashimangira ko ari gushakisha ahantu azimurira ubworozi bwe.
Twahamagaye Ubuyobozi bw'Umurenge wa Bumbogo kugira ngo butubwire icyo buri gukora kuri iki kibazo ariko ntibwabasha kuboneka.


Kinyarwanda
English
Swahili









