issa
ISHUSHO YA WEEKEND MU MYIDAGADURO: Giants of Africa yagarutse i Kigali, Kaneza aba Miss Burundi 2025, Davido na Kanye West bakora ibitaramo by'amateka

Jul 28, 2025 - 09:34
 0

Impera z'icyumweru cya Kane cya Nyakanga 2025, zaranzwe n'ibitaramo, ubukwe bw'ibyamamare, n'ibirori bitandukanye mu Rwanda, mu Karere, Afurika, ndetse no mu Burengerazuba bw'Isi.

Iserukiramuco rya Giants of Africa ryagarutse i Kigali 

Iserukiramuco rya Giants of Africa Festival ryongeye kugaruka i Kigali ku nshuro ya kabiri. Ibirori nyirizina byo gutangiza iri serukiramuco ku mugaragaro byabaye ku Cyumweru tariki 27 Nyakanga 2025, byitabirwa n'abarimo Perezida Kagame, Masai Ujiri washinze uyu muryango wa Giants of Africa, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.

Perezida Kagame na Masai Ujiri bitabiriye ibirori byo gutangiza Giants of Africa Festival 2025 

Abahanzi kandi barimo umuvangamiziki akaba n'umuhanzi Uncle Waffles wo muri Afurika y'Epfo, Kevin Kade, Chriss Eazy, Boukuru, umuhangabyino Sherri Sliver n'itsinda rye, na Ruti Joel, bataramiye abitabiriye itangizwa ry'iri serukiramuco ryaherukaga kubera i Kigali mu 2023.

Iwacu Muzika Festival 2025 yakomereje i Ngoma 

Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Nyakanga 2025, abatuye i Ngoma nibo bari batahiwe mu bitaramo bya Iwacu Muzika 2025. 

Abahanzi benshi mu bari gutaramira abakunzi b'umuziki muri ibi bitaramo, bagaragaje ko i Ngoma bahabonye imifanire iri ku rwego rwo hejuru. Umuhanzi Juno Kizigenza wavuze ko iwabo bigeze no gutura muri aka Karere, ni umwe mu bahagiriye ibi byiza ubwo Bushali yamusangaga ku rubyiniro bakaririmbana indirimbo 'Kurura'.

Bushali yasanze Juno Kizigenza ku rubyiniro baririmbana 'Kurura' yishimiwe n'abatuye i Ngoma 

Kivumbi King ntiyagaragaye ku rubyiniro bitewe n'uko yari afite ikindi gitaramo i Kampala muri Uganda, cyiswe 'Cantina Fiesta 2025'.

Umunyamakuru The Cyiza n'umuhanzikazi Audia Intore bakoze ubukwe

The Cyiza n'umugore we Audia Intore basezeraniye imbere y’Imana mu rusengero rwa Anglican Church Kimironko, nyuma y’iyo mihango abatumiwe bakirirwa muri Madeleine Garden mu Murenge wa Kinyinya.

The Cyiza n'umugore we Audia Intore bakoze ubukwe 

Abanya-Kigali bahuriye muri Oldies Music Festival biyibutse ahahise 

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, abantu baturutse mu bice bitandukanye bahuriye muri Kigali Universe, bose bakoze ku myambaro yo hambere ijyana neza n'imiziki yo muri icyo gihe bari bagiye kumva.

Ibyamamare bitandukanye byari byakoze ku myambarire yo hambere 

Abarimo Coach Gaelk, umunyamakuru Fuadi Uwihanganye, Clapton Kibonge, Basil Uwimana, na Aissa Cyiza bari bihariye ku myambarire yo mu gihe cyatambutse.

Mu Karere u Rwanda ruherereyemo zimwe mu nkuru zagarutsweho cyane mu myidagaduro ziyobowe n'iya Miss Burundi yongeye kugaruka nyuma y'imyaka ibiri itaba. 

Umukobwa witwa Kaneza Kellia Lagloire yegukanye ikamba rya Miss Burundi 2025 

Mu ijoro ryo ku ku Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, umukobwa witwa Kaneza Kellia Lagloire yegukanye ikamba rya Miss Burundi 2025 asimbura Lellie Carelle Ndayizeye waryegukanye mu 2023 ari na we waherukaga.

Kaneza Kellia Lagloire yabaye Miss Burundi 2025 

Muri Afurika muri rusange no hanze yayo mu byamamare byo mu Burengerazuba bw'Isi, amakuru yaranze impera z'icyumweru, ahanini n'ibitaramo bikomeje gukorwa mu bihe by'impeshyi. 

Davido yiyambaje Omah Lay mu gitaramo yakoreye muri Canada 

Ubwo Davido yataramiraga i Toronto muri Canada mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, yatunguye abakunzi be azana Omah Lay ku rubyiniro bafatanya kuririmba indirimbo 'With You' ikunzwe cyane kuri album '5ive'.

Kanye West yakoze amateka muri Koreya y'Epfo 

Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize nibwo umuraperi Kanye West (Ye) yakoreye igitaramo cy'amateka muri Koreya y'Epfo, muri stade yakira abantu bagera ku bihumbi 50.

Iki gitaramo Ye yakoze cyasaga nicyo kwongera kwiyunga n'abakunzi be, nyuma y'icyo yari yakoreye mu mujyi wa Shanghai mu Bushinwa ntikigende neza.

Kanye West yongeye kwiyunga n'abakunzi be bo mu Burasirazuba bw'Isi 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

ISHUSHO YA WEEKEND MU MYIDAGADURO: Giants of Africa yagarutse i Kigali, Kaneza aba Miss Burundi 2025, Davido na Kanye West bakora ibitaramo by'amateka

Jul 28, 2025 - 09:34
Jul 28, 2025 - 11:06