
John Legend yataramiye imbere ya Perezida Kagame (Amafoto)
Kuri uyu wa 21 Gashyantare 2025 umuhanzi w’umunyamerika John Legend yataramiye i Kigali muri BK Arena ahinyuza imiryango irimo Human Righs Watch yari yabanje kumusaba kubihagarika.
Iki ni igitaramo kitabiriwe cyane guhera ku banyacyubahiro barimo Perezida Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bagaragaye banyuzwe n’indirimbo za John Legend.
Mbere y’uko iki gitaramo kiba, Human Righs Watch yari yabanje gusaba uyu muhanzi guhagarika kuririmbira mu Rwanda nk’uko umunya-Nigeria Tems yabihagaritse kubera impamvu yavuze ko ari iz’umutekano.
John Legend yabanjirijwe ku rubyiniro na Bwiza waserukanye n’itorero mu muziki Gakondo Inyamibwa bituma umuziki Nyarwanda wongera kugaragara ku ruhando mpuzamahanga.
Ni mu gihe DJ Toxxyk nawe yavangaga imiziki muri BK Arena. Iki ni igitaramo cyateguwe ku bufatanye na Globol Citizen, aho ari inshuro ya kabiri ibi bitaramo bibereye mu Rwanda. Mu 2023 Kendrick Lamar niwe wataramye.
John Legend akaba yaserutse mu mwambaro wa Made in Rwanda wakozwe n’inzu y’imideli ya Moshions, aho uyu mwambaro watwaye miliyoni eshatu z’amanyarwanda, akaba ri nawe wambitse ababyinnyi be.
Uyu muhanzi yatangaje ko nubwo ari ubwa mbere ageze mu Rwanda, ariko yishimiye gutaramira abanyarwanda kandi yakunze uburyo bamwishimiye.