issa
Abantu 14 baburiye ubuzima mu mvura

Abantu 14 baburiye ubuzima mu mvura

Jul 20, 2025 - 11:21
 0

Imvura nyinshi yaguye mu minsi myinshi yateje imyuzure n’inkangu byahitanye nibura abantu 14 muri Koreya y’Epfo, nk’uko byatangajwe n’ibiro bishinzwe gucunga ibiza.

Haracyari impungenge z’uko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera, kuko ibikorwa byo gushakisha abakirimo kubura bikomeje.

Abantu 12 baburiwe irengero, ndetse amashusho yagaragaye yerekanye abaturage barimo kwirengera mu byondo bakambuka ikiraro cyangiritse i Gapyeong bajya ku bigo by’abimuwe.

Mu majyepfo y’igihugu, umudugudu wose warasenyutse nyuma y’inkangu yabaye mu karere ka Chungcheon.

Kuva imvura yatangira kugwa ku wa Gatatu, abaturage bagera ku 10,000 bamaze kwimuka mu ngo zabo.

Imiryango irenga 41,000 yabuze amashanyarazi by’igihe gito, naho abantu bagera ku 3,800 ntibashobora gusubira mu ngo zabo kubera ibyangiritse.

Nubwo imvura yacogoye mu bice byo hagati no mu majyepfo byibasiwe cyane, biteganyijwe ko izongera kugwa mu murwa mukuru Seoul no mu majyaruguru y’igihugu ku cyumweru.

Imihanda, amazu, ubutaka, n’amatungo byarangiritse cyane, cyane cyane mu majyepfo ya Koreya y’Epfo. Aho i Sancheong honyine, abantu 6 barapfuye naho 7 baburiwe irengero; imibiri ibiri yabonetse.

Mu mujyi wa Gapyeong, inkangu yishe abantu babiri ku cyumweru, abandi bane baraburirwa irengero. Abantu 63 barakijijwe naho 285 bimuwe muri ako gace, nk’uko byatangajwe n’ishami ry’ubutabazi ry’intara ya Gyeonggi.

Imvura yakomereje mu majyaruguru y’igihugu nijoro, aho hagaragaye abandi baguye mu misozi yegereye Seoul. 

Guverinoma ya Koreya y’Epfo yatangije ibikorwa byinshi byo gutabara no gusana, Perezida Lee Jae-myung asaba ko ibice byangiritse cyane byatangazwa nk’uturere tw’ibiza.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Yun Ho-jung, yasabye inzego zose gukoresha uburyo bwose bushoboka mu gutabara vuba.

Imvura irateganyijwe kurangira mu ijoro ryo ku cyumweru, ikazakurikirwa n’icyumweru cy’ubushyuhe bukabije.

Abantu 14 baburiye ubuzima mu mvura

Jul 20, 2025 - 11:21
Jul 20, 2025 - 11:46