
Niyo Bosco yabuze umubyeyi
Umuhanzi Niyo Bosco ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi (Papa) we witabye Imana kuri uyu wa 23 Mata 2025.
Mu butumwa uyu muhanzi yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, niwe wemeje iyi nkuru y'akababaro.
Yagize ati “Ukomeze kuruhukura mu mahoro mubyeyi, umunsi w’agahinda uba muremure kuruta umwaka w’ibyishimo.”
Icyakora kugera magingo aya nta makuru arambuye yari yamenyekana ku rupfu rw'uyu mubyeyi n'igihe cyo kumuherekeza.
Umubyeyi wa Niyo Bosco yaherukaga kugaragara mu bijyanye n’imyidagaduro mu 2022 ubwo yari yaherekeje umuhungu we mu birori bya The Choice Awards aho yanegukanye icya “Best Male Artist”.
Niyo Bosco yapfuye papa we