issa
Gisozi: Abarokotse Jenoside bababajwe n’abashinjura Oswald Rurangwa wakatiwe burundu

Apr 13, 2026 - 07:15
 0

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, bababajwe n’abamwe mu batuye aho bashinjura Oswald Rurangwa wahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Urukiko rukamukatira igifungo cya burundu.

Aba barokotse Jenoside bavuga ko gutinyuka gushinjura Oswald Rurangwa ari ukwirengagiza uburemere bw’ibyaha yakoze ndetse n’ibimenyetso byatanzwe mu nkiko.

Perezida wa IBUKA ku rwego rw’Umurenge wa Gisozi, Nzayisenga Patrice, yavuze ko abashinjura Rurangwa birengagiza cyane ubugome bwe n’ubwicanyi yakoreye Abatutsi mu 1994 mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Yasobanuye ko Rurangwa atari umwe mu bagize uruhare gusa, ahubwo yari umwe mu bayobozi b’Interahamwe muri ako gace, ndetse akaba yaragiye ayobora ibikorwa by’ubwicanyi byakorewe Abatutsi mu Murenge wa Gisozi no mu tundi duce tw’Umujyi wa Kigali.

Yakomeje avuga ko Rurangwa icyo gihe yari umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Gasave ndetse akaba n’umuyobozi w’ishyaka MRND ku rwego rw’umurenge, ibintu byatumye agira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nzayisenga yanenze cyane abantu bagerageje kwandikira inkiko bavuga ko Rurangwa ari umwere, avuga ko ibyo byababaje cyane abarokotse Jenoside bazi ubugome bwe yakoresheje yica Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Urukiko ntirwafata icyemezo cyo gukatira umuntu burundu rudafite ibimenyetso simusiga. Kuba hari abantu bagaragaza ko nta kintu yakoze, ni ibintu bibabaza cyane abarokotse Jenoside.”

Yongeyeho ko mu iburanisha ryabaye ku wa 31 Werurwe 2026, Rurangwa yakomeje kugaragaza imyitwarire ibabaza abarokotse Jenoside, aho ngo yigeze gufata urupapuro ruriho amazina y’abishwe akaruhondagura ku meza avuga ko nta muntu n’umwe wiciwe ku Gisozi.

Nk’uko Nzayisenga abitangaza, Urukiko rwahise rumubaza uko ashobora kuvuga ayo magambo apfobya kandi ku Gisozi ari ahashyinguye imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside. Gusa ngo Rurangwa yasubije avuga ko “Isi yose iza gushyingura aho”, ibintu byerekana ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 afite muri we.

Abarokotse Jenoside bavuga ko amagambo nk’ayo agikomeza kubakomeretsa ku mutima, ariko bakagerageza kwihangana no guharanira ko amateka ya Jenoside atagorekwa n’abayipfobya.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batuye mu Murenge wa Gisozi bashimiye Leta y’u Rwanda kuba yarafatanyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kugarura Rurangwa mu Rwanda kugira ngo aburanishirizwe aho yakoreye ibyaha.

Rurangwa yari amaze imyaka itari mike aba muri Amerika, aho yari yarahunze ubutabera nyuma yo gukatirwa n’Inkiko Gacaca igifungo cy’imyaka 30. Yaje koherezwa mu Rwanda tariki 7 Ukwakira 2021, aho yatangiye kuburanishwa ku byaha bya Jenoside.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaje kumuhamya ibyaha birimo kwica nk’icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside ndetse no gushishikariza abandi gukora Jenoside, rumukatira igifungo cya burundu.

Ibi byongeye kugarukwaho ku wa 11 Mata 2026, ubwo abaturage batuye Gisozi n’abandi baturutse hirya no hino mu gihugu bahuriraga ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Apr 13, 2026 - 10:15