Abana babiri b'abanyarwanda batoranyijwe muri Bayern Munich U19
Abana babiri b'abanyarwanda barimo uwitwa Ndayishimiye Balthazar na David Okoce bari mu bakinnyi batoranyijwe na Bayern Munich yo mu Budage, nk’abazahagararira ikipe yayo y’abatarengeje imyaka 19.
Mu mwaka ushize wa 2024, ni bwo mu Rwanda havuye abana batatu ari bo Irumva Nerson, David Okoce na Ndayishimiye Barthazar berekeje i Munich, kwerekana urwego rwabo mu mupira w’amaguru.
Mu gihe bamazeyo, Ndayishimiye yatowe mu bakinnyi bo hagati bazaba bari muri iyi kipe, Okoce akaba mu bakinnyi beza ba myugariro bazakinira Bayern Munich U19, mu gihe Irumva we yarushijwe n’abandi bakina ku mwanya umwe.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri ya Siporo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Nyakanga 2025, yavuze ko batangiye gukina n’imikino itandukanye y’iyi kipe.
Muri ibyo bikorwa harimo imyitozo yakozwe tariki ya 1 kugeza ku ya 4 Nyakanga, kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 13 Nyakanga bakaba bari mu Bushinwa mu mikino mpuzamahanga, kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 27 Nyakanga 2025, bakaba bazakomeza ibikorwa muri iyi kipe.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko gutoranywa kw’aba bana ari intambwe igaragara mu iterambere rya ruhago y’u Rwanda.
Ati “Gutoranywa kwa Barthazar na David muri Bayern Munich U19 ni ishema ku Rwanda. Byerekana impano bafite zidasanzwe ndetse n’umusaruro w’imbaraga dushyira muri siporo. Twizeye ko bazakomeza kwitwara neza bakabera urugero bagenzi babo b’Abanyarwanda.”
Academy ya Beyern Munich isanzwe itoranya abana bagaragaza impano kurusha abandi muri ruhago, ikaba amahirwe yo kuyikarishya bigendanye n’amasezerano u Rwanda rufitanye na FC Bayern Munich.


Kinyarwanda
English
Swahili









