Michael Jackson ayoboye abahanzi binjiza akayabo buri mwaka
Mu 2025 Michael Jackson yinjije miliyoni $105. Ku mwanya wa gatatu n’uwa kane hari abahoze mu itsinda ryitwa Pink Floyd ryashinzwe mu 1965 rikora umuziki wo mu njyana ya Rock’ Richard Wright na Syd Barrett binjije miliyoni $81 muri uyu mwaka wa 2025.
Ikinyamakuru Forbes Magazine kibanda ku mitungo y’ibyamamare cyashyize hanze urutonde rw’abahanzi binjije amafaranga menshi mu 2025, urutonde ruyobowe na nyakwigendera Michael Jackson wapfuye mu 2009.
Ni inshuro ya 25 uru rutonde rukorwa dore ko Forbes yatangiye kurukora mu 2001. Icyo gihe Elvis Presley niwe wari ku isonga mu binjije amafaranga menshi mu 2001. Ku rutonde Michael Jackson kuva yapfa yinjije miliyali $3.5 (asaga tiliyali 5, miliyoni 82 Frw). Ku mwanya wa kabiri hari Theodor Seuss Geisel wandikaga ibitabo by’abana akaba yaratabarutse mu 1991, we muri uyu mwaka ibitabo bye byinjije miliyoni $85.
Umuraperi wishwe afite imyaka 24 y’amavuko Notorious B.I.G wo muri East Cost yinjije miliyoni $80. Uru rutonde ruriho kandi umuhanzi wo mu njyana ya Jazz witwa Miles Davis winjije miliyoni $21.
Umuhanzi ufatwa nk’umwami wa Rock&Rol, Elvis Presley yinjije miliyoni $14. Uyu munyabigwi wamenyekanishije injyana ya Rock&Roll mu kinyejana cya 20 yatabarutse mu 1977 ku myaka 42 y’amavuko.
Bob Marley wamenyekanishije injyana ya Reggae mu kinyejana cya 20 nawe yinjije miliyoni $13. Ni mu gihe umuhanga mu gucuranga gitari’guitar’ witwa John Lennon uri mu batangije itsinda rya Beatles (itsinda rikora Rock), yishwe ku wa 8 Ukuboza 1980 yinjije miliyoni $12.
Muri rusange Forbes yakoze urutonde rw’abantu 13 binjije miliyoni $541 mu 2025, ariko 10 muri bo ni abahanzi.
Kuri Michael Jackson mbere y’uko apfa yari afite uburenganzira ku bihangano bye’publishing na master recording. Ubwo burenganzira abashinzwe gucuruza ibihangano bya Michael Jackson babuguze na Sony Music mu 2024 yishyura miliyoni $600. Byahise bizamura amafaranga yinjiza buri mwaka ku bihangano bye.


Kinyarwanda
English
Swahili









