issa
Inzego muri Rayon Sports zirimo gupezanya umunsi ku wundi

Nov 17, 2025 - 11:10
 0

Inzego ziyoboye Rayon Sports harimo urwego rw'umuryango ndetse n'urwego rw'inama y'ubutegetsi ya Rayon Sports, zirimo gupezanya mu buryo butoroshye.

Hashize iminsi ubuyobozi bw'inama y'ubutegetsi ya Rayon Sports buyobozwe na Paul Muvunyi, butangaje ko ku itariki 22 hari inteko rusange idasanzwe yari buzakemurirwemo ibibazo byose iyi kipe ifite kugeza ubu. 

Nyuma yo gusohora iyi baruwa, ikipe ya Rayon Sports ku cyumweru tariki 16 Ugushyingo 2025, yaje guhita isohora ibaruwa yihanangiriza abakomeje gukoresha ibirango by'ikipe mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Hari amakuru yasohotse avuga ko impamvu yo gusohora iyi baruwa byatewe n'amasezerano Board ya Rayon Sports yakoranye na Airtel ahagaze agaciro ka Milliyoni zirenga 900, ariko aya masezerano agaterwa utwatsi n'ubuyobozi buriho ubu buyobowe na Twagirayezu Thadee. Uyu muyobozi avuga ko aya masezerano atayazi ndetse ibirego byayo bazabishyira abo bayasinyanye.

Amakuru UKWELITIMES twamenye nuko mu ijoro ryo ku Cyumweru, ubuyobozi bw'inama y'ubutegetsi ya Rayon Sports bwakoze inama yamaze igihe kirekire ifatirwamo umwanzuro wo guhagarika inama y'inteko rusange idasanzwe.

Bivugwa ko impamvu y'ibi byose byatewe nuko ubuyobozi bwa Board bubona Perezida wa Rayon Sports uriho ubu Twagirayezu Thadee, arimo gushaka kubananiza cyane bituma bafata umwanzuro wo kureka inteko rusange kuko babona byazateza ikibazo gikomeye no ku gihugu  bijyanye n'ingano y'abafana iyi kipe ifite.

Ushinze gukemura impaka muri Rayon Sports, Martin Rutagambwa, ubwo yaganiraga na Radio Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 17 Ugushyingo 2025, yatangaje ko Twagirayezu Thadee yaje nk'ikiza muri Iyi kipe ndetse ko yahaye umwanya abantu bamwe bashaka gusenya iyi kipe barimo Mupenzi Etoo, ndetse na Mushimire Claude yemeje ko bazanwe n'inda gusa muri iyi kipe.

Yagize ati " Twagirayezu Thadee yaje nk'ikiza muri Rayon Sports, ibyo arimo gukora byose arabizi. Hari abo yazanye muri Rayon Sports bamugira Inama barimo Mushimire Claude, Mupenzi Etoo bose bashyize inda imbere ndetse bashaka gusenya ikipe."

Nubwo ibi bibazo byose bivugwa muri Rayon Sports, umuyobozi wayo Twagirayezu Thadee we avuga ko nta kibazo kirimo gikomeye wavuga ko byacitse kuko bihari byose bishobora gushakirwa umuti bigakemuka.

Ikipe ya Rayon Sports irimo kurwana urugamba rwo kwishyura ideni ifitiye Robertinho na Adulai Jalo, ariko kandi kugeza ubu igiye gutangira kurwana urugamba rwo gukemura ikibazo gikomeye cya Afhamia Lotfi wamaze gutanga ikirego muri FIFA nyuma yo kwirukanwa. 

Image

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Inzego muri Rayon Sports zirimo gupezanya umunsi ku wundi

Nov 17, 2025 - 11:10
Nov 17, 2025 - 11:16