
RIB yataye muri yombi Safari wari umuyobozi wa CDR mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umugabo witwa Safari Herminigirde w’imyaka 62 yatawe muri yombi n'Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, aho rumukurikiranyeho icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 19 Werurwe 2025, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari Perezida w’Ishyaka rya CDR muri Kabuga, ubu ni mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo, Akagari ka Kabuga I mu Mudugudu wa Kabeza.
Ikusanyanyamakuru ryakozwe rigagaragaza ko mu bihe bya Jenoside imbere y’urugo rwa Safari hari hari bariyeri yiciweho Abatutsi benshi.
Iyo mibiri yabonetse ni mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gako, Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro no mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kabuga I, Umurenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo.
Iyo mibiri Safari yari yarubakiyeho inzu ntabwo habashijwe kumenywa umubare wayo kuko imyinshi byagaragaraga ko yari yaratwitswe.
Safari akimara kumenya ko munsi y’inzu ze no mu mirima ye hari kubonekamo imibiri, ndetse ko hamenyekanye amakuru y’uko yubakiye inzu ku mibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, yahise acika ajya hanze y’u Rwanda.
Nyuma yaje kugaruka afatwa ku wa 19 Werurwe 2025 afatitwa muri Gare ya Kayonza, bikavugwa ko yari avuye mu gihugu cy’abaturanyi yari yarahungiyemo.
Safari ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusororo ndetse dosiye ye yamaze gukorwa, yanohererejwe Urukiko ku wa 01 Mata 2025.
Ugihamijwe akatirwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka icyenda n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw ariko itarenze miliyoni 1 Frw.
Uretse iki cyaha kandi Safari yanakatiwe n’Inkiko Gacaca mu 2004 igifungo cy’imyaka 30 ajuriye akatirwa imyaka itanu ku cyaha cyo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi aza gufungurwa mu 2008.
Nyuma kandi haje no gukurikiranwa abantu batandukanye bari bazi aya makuru bitewe n’uko muri Jenoside babaga bari kuri za bariyeri zicirwagaho.
RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside ahishira ahari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yibukije abantu ko batanga amakuru y’aho baba bazi hakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi hose kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.