Uruzinduko rwa Bintou Keita i Goma ruvuze iki ku hazaza ha AFC/M23? Ikiganiro na Dr. Ismael Buchanan
Kuri uyu wa kane tariki 12 Kamena 2025, Bintou Keita, umuyobozi w'Ingabo z’Umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokalasi ya Congo zizwi nka MONUSCO mu magambo ahinnye, yasuye umujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Congo, umujyi ugenzurwa na AFC/M23 kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2025.
Uyu muyobozi ageze i Goma ahari icyicaro cy’ingabo za MONUSCO nyuma y’amezi arenga atanu atahakandagira nyuma y’uko AFC/M23 ibohoye aka gace karimo imijyi ibiri ikomeye ya Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ubwo ingabo za M23 zari zisumbirije umujyi wa Goma, ingabo za MONUSCO zahisemo kurwana umuhenerezo zifasha ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR, Wazalendo, SADC n’ingabo z’Uburundi.
Bintou Keita yagiye yumvikana kenshi anenga ibikorwa bya AFC/M23 abashinja kubangamira ibikorwa by’ubutabazi no guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Mu gushaka gusobanukirwa byinshi kuri uru ruzinduko no kumenya ingaruka zarwo, Ukwelitimes yaganiriye n’impuguke mu bya politiki Dr. Ismael Buchanan maze umunyamakuru atangira amubaza niba ruriya ruzinduko rwa Bintou Keita muri kiriya gice kigenzurwa na M23 rwari rukwiye.
Qn: Mubona uruzinduko rwa Bintou Keita rwari rukwiye?
Buchanan: “Uruzinduko rwa Bintoue Keita, kuri jye rwose ndavuga nti byari bikwiye, byari bikwiye ko ajya muri kariya gace nk’umuntu uhagarariye UN, nk’umuntu wabonye amateka y’ibyabaye muri Congo ariko nk’umuntu cyane cyane ubona neza ko amakuru yagiye atanga, amakuru yagiye ageza kuri UN, ageza ku miryango mpuzamahanga, yabaga afite isura itandukanye n’ibikorwa bibera hariya muri Congo cyane cyane kariya gace gafitwe na AFC/M23".
QN: Ruriya ruzinduko ruvuze iki?
Buchanan: "Bintou Keita yagiye agaragaza ama raporo atandukanye n’ibibera mu gace AFC/M23 yafashe. Uru ruzinduko rwe hariya ruzatuma agira umwanya wo kuganira na AFC/M23 bamwereke ukuri bananyomoze zimwe muri raporo yagiye agaragaza. Hari ibyo bavuga ko u Rwanda rufasha M23 ubwo bazamwereka niba hari abasirikare b’u Rwanda bari muri M23 wenda nawe abyibonere niba ntabahari agaragaze raporo niba ari umuntu ushaka kuyitanga”.
Qn: Bintou Keita yavuze kenshi ko M23 yishe abantu, inahonyora uburenganzira bwa mu ntu. Waba ari umwanya mwiza wo kumenya ukuri?
Buchanan: "Ni byo koko yagiye ashinja M23 kuba hari abantu yishe, yagiye ashinja M23 kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, gukandagira rero mu mujyi wa Goma nyuma y’aho M23 ihafashe bazamutembereza, bagirane ibiganiro nawe, nawe yirebere ubuzima abaturage babayemo, bitandukanye n’amakuru aba afite cyangwa yagiye atangaza mu bice bitandukanye. Azaganira na bo ku byo bavuga ko M23 igeze hariya yishe imfungwa, yishe abaturage bari mu nkambi, bamwereke ibimenyetso by’ibyabaye. Niba rero ari umuntu ushobora kumva ubwo hari raporo azavana hariya".
Qn: Ese AFC/M23 ikeneye ko UN ibumva igaha agaciro icyo barwanira?
Buchanan: "Umuryango w’Abibumbye ahagarariye, niba atagiye gukoreshwa nk’uko abandi bakoreshwa hari amakuru amwe azahinduka mu makuru bari bafite ku murynago AFC/M23, ku buryo navuga ko ibyo bayishinja noneho babonana imbona nkubone ku buryo bishobora no guhindura amateka y’uriya muryango cyangwa se umuryango w’Abibumbye. Byari ngombwa ko uyu mugore agenda agahura na AFC/M23 bakabiganiraho noneho tukareba imyanzuro izava hariya dore ko bari mu mishyikirano y’uyu mutwe na Guverinoma ya Kinshasa, biranashoboka ko uyu mugore ejo yagaragaza ko Guverinoma ya Kinshasa ari yo idashaka amahoro, yaba idashaka gusinya amasezerano, hari icyo byahindura mu muryango w’Abibumbye”.
Dr. Ismael BUCHANAN impuguke muri Politiki aravuga ko uruzinduko rwa Bintou Keita i Goma rushobora kuba amahirwe kuri AFC/M23 ikagaragaza ukuri ku byo UN yagiye ibabeshyera binyuze muri Bintou Keita uyihagarariye muri RD Congo


Kinyarwanda
English
Swahili









