issa
Uko Captain Ibrahim Traoré yazamutse akava ku kuba umusirikare muto akaba Perezida

May 6, 2026 - 16:19
 0

Ibrahim Traoré yavutse mu 1988 i Bondokuy muri Burkina Faso. Yinjira mu gisirikare mu 2010, ajya ubutumwa bwa Loni muri Mali, nyuma akomeza kurwanya imitwe y’iterabwoba mu gihugu cye kugeza agizwe Captain mu 2020.

Ibrahim Traoré yavutse ku wa 14 Werurwe 1988  i Bondokuy, umujyi muto uhuza umujyi wa kabiri munini wa Burkina Faso witwa Bobo-Dioulasso n’uwa kane munini witwa Ouahigouya. Yize amashuri yisumbuye i Bobo-Dioulasso, nyuma ajya mu murwa mukuru w’igihugu Ouagadougou, aho yize muri Kaminuza ya University of Ouagadougou. Amaze kurangiza amashuri ye ya kaminuza, Traoré yinjiye mu gisirikare mu 2010 afite imyaka 22.

Yahawe amahugurwa y’abasirikare b'abayobozi mu ishuri rya gisirikare rya Georges Namoano Military Academy. Yarangije afite ipeti rya second lieutenant mu 2012. Muri 2014, amaze kuzamurwa mu ntera agahabwa ipeti rya Lieutenant, yagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission muri Mali (MINUSMA).

Nyuma y’ubu butumwa, Traoré yitabiriye ibikorwa bya gisirikare mu majyaruguru ya Burkina Faso, aho yarwanaga n’imitwe y’iterabwoba mu itsinda ryihariye. Mu 2020, yazamuwe mu ntera agirwa Captain afite imyaka 32. Mu kwezi kwa Mutarama 2022, Paul-Henri Sandaogo Damiba yakoze ihirikwa ry’ubutegetsi akura ku butegetsi Roch Marc Christian Kaboré. Nyuma yaho, yashyize Traoré ku mwanya wo kuyobora umutwe w’imbunda za rutura mu karere ka Centre-Nord.

Mu ntangiriro za 2022, igihugu cya Burkina Faso cyari mu bibazo bikomeye by’umutekano, kubera imitwe y’iterabwoba yari ikomeje kugaba ibitero mu duce dutandukanye. Abaturage n’abasirikare benshi batangiye kutishimira imiyoborere ya Perezida Roch Marc Christian Kaboré, bavuga ko umutekano wari waragabanutse cyane. Muri Mutarama 2022, abasirikare bayobowe na Paul-Henri Sandaogo Damiba bakoze ihirikwa ry’ubutegetsi, bakuraho Kaboré, bavuga ko bagiye kugarura umutekano n’ituze.

Nyuma y’amezi make, mu kwezi kwa Nzeri 2022, havutse ubundi bwumvikane buke mu gisirikare. Abasirikare bamwe ntibari banyuzwe n’uko ikibazo cy’umutekano cyari gikomeje kuba kibi. Muri uko kutumvikana, itsinda ry’abasirikare barimo Ibrahim Traoré ryafashe ubuyobozi, rikura Damiba ku butegetsi ku wa 30 Nzeri 2022.