issa
Umutoza wa APR FC arashinja abakinnyi be gukina ibyo atababwiye kuri Rutsiro FC

Nov 3, 2025 - 10:23
 0

Umutoza wa APR FC Abderrahim Taleb arashinja abakinnyi be gukina imipira miremire yababwira guhindura bakamwima amatwi.

Ku wa Gatandatu tariki 1 Ugushyingo 2025, ikipe ya APR FC yakinnye umukino w’umunsi wa Gatandatu wa shampiyona na Rutsiro FC. Ni umukino wari ukomeye kuko izi kipe zombi zanganyije igitego 1-1.

Ntabwo abakunzi ba APR FC bishimiye uko ikipe yabo yitwaye ndetse nyuma y’umukino benshi basabye ko ubuyobozi bukwiye kwirukana umutoza Abderrahim Taleb kuko babona imikinire y’ikipe itameze neza kandi bamaze iminsi babibona.

Nyuma y’umukino mu kuganiro n’itangazamakuru, Umutoza wa APR FC Abderrahim Taleb, yatangaje ko yashenguwe cyane nuko iyi kipe ye yitwaye muri uyu mukino bijyanye n’uko hari igitego cyatsinzwe na William Togui umusifuzi akemeza ko habayemo kurarira ariko kandi akanababazwa cyane na Penalite yahawe Rutsiro FC ari nayo yavuyemo igitego cyo kwishyura.

Yagize ati “ Ku bijyanye n’imikinire, twari dufite abakinnyi benshi batari bahari, abandi nibwo bavuye mu bihano. Twari tuzi ko ikipe duhanganye izakinira inyuma cyane, ariko twagerageje. Twanahinduye uburyo bwo gukina uyu munsi dukinisha abataha izamu babiri, kandi byagenze neza, twatsinze igitego. Nashegeshwe na Penalite, n’igitego cya William togui cyanzwe.”

Yakomeje agira ati “ Twari dufite amashusho mu rwambariro, abakinnyi bose barakaye cyane. Bavuze ko hari ikintu kiri gukorerwa ikipe yabo. Birababaje cyane. Umukino uheruka batwimye Penalite, Ronald Ssekiganda bamuhaye ikarita y’umutuku atakinnye nabi, none uyu munsi batwimye igitego. Si byo, Si byo na gato.”

Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb, yagarutse kandi ku mikinire y’ikipe ye cyane ku bakinnyi, avuga ko bakinnye umukino bakoresha imipira migufi nkuko asanzwe abikora ariko bigeze mu minota ya nyuma abakinnyi batangira gukina imipira miremire ibintu yemeza ko atari yababwiye.

Yagize ati “ Ku buryo twakinaga, ni byo, twatangiriraga inyuma dukina imipira migufi tugumana umupira. Ariko mu gihe cyo gusoza umukino, batangiye gutera imipira miremire. Si icyemezo cyanjye, ni icy’abakinnyi. Twebwe dukina uburyo bwo gutsinda igitero twabanje kugitegura, dutangirira inyuma, kandi iyo tugeze mu kibuga cy’uwo duhanganye tugomba gutanga umupira wa nyuma (assist). Buri gihe nsaba abakinnyi gukina umupira uri hasi, bahanahana neza kandi bihuta.”

Abderrahim Taleb yahakanye kandi yivuye inyuma iyi mikinire adakunda y’abakinnyi ba APR FC ndetse yemeza ko yabasabaga kubihindura mu gihe cy’umukino ariko bakomeza kumwima amatwi kugeza umukino urangiye.

Yagize ati “ Mu minota ya nyuma, ubona ko batangiye kubikora ukundi (ibyo yabasabye), ni nk’imyumvire y’abakinnyi batabigize umwuga. Mu minota 15 ya nyuma, batangiye gutera imipira miremire. Nk’uko mwambonye, nasakuzaga cyane, ariko ntibanyumvise. Ibyo bibaho mu makipe menshi, iyo hasigaye iminota 10, batangira guterera imbere gusa. Jye simbyemera. Tuzagerageza kubikosora, cyane cyane ku rwego rw’imitekerereze, kuko atari ikibazo cya tekinike ahubwo ni icy’imyumvire.”

APR FC kunganya na Rutsiro FC iwavuga ko ari igihombo gikomeye ntabwo yaba yibeshye kuko mu mikino ine imaze gukina itakajemo amanota 4 ibonamo amanota 8. APR FC yatsinze imikino ibiri inganya indi ibiri. Mu mikino ibiri APR FC yanganyije nayo, ni imikino wavuga ko yagombaga gutsinda. Iyo mikino irimo uwa Kiyovu Sports ndetse na Rutsiro FC.

APR FC umukino uraza gukurikira izahura na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona. Ni umukino uzabera kuri Sitade Amahoro tariki 8 Ugushyingo 2025, saa Cyenda z’amanwa.

Abderrahim Taleb umutoza wa APR FC ntiyemeranya n'ibyo abakinnyi be bakinnyi imbere ya Rutsiro FC 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Umutoza wa APR FC arashinja abakinnyi be gukina ibyo atababwiye kuri Rutsiro FC

Nov 3, 2025 - 10:23
Nov 3, 2025 - 10:28