Imiryango itegamiye kuri Leta yifatiye ku Gahanga ingabo za 'FARDC' zigabije ifamu ya Moise Katumbi

Apr 28, 2025 - 11:00
 0

Mu cyumweru gishize, nibwo byatangiye kuvugwa ko ingabo za Leta ya Congo'FARDC' zigabije urwuri rw'Umunya Politiki Utavuga Rumwe na Leta ya Congo, Moise Katumbi ku mpamvu zitamenyekanye.

Sosiyete  Sivile yamaganye icyo gikorwa cya Leta ya Congo cyo kohereza abasirikare 'FARDC' gukambika mu ifamu y'uwo munyapolitiki.

Abamaganye iki gikorwa  ni imiryango ibiri ariyo Justice ASBL n’uwitwa IRDH ikorera muri Congo.

Tariki ya 23/04/2025, ni bwo izi ngabo zo kwa perezida Felix Tshisekedi zoherejwe mu isambu ya Moïse Katumbi izwi nka “Futuka Farm,” iherere ahitwa Kipushi mu ntara ya Haut-

Izi sosiyete sivili zamaganye Leta kohereza ingabo muri iyo sambu, ngo kuko bifatwa nko gutera ubwoba Katumbi no kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi kandi ko binyuranyije n’amategeko.

Andi makuru avuga ko izo ngabo zoherejwe muri iyo sambu zigikambitse imbere yayo, ariko ko nubwo nta mitungo irimo zangije, zituma abaturage batabasha kujya kuzana iby’ibanze bakeneye by’umwihariko amazi yo kunywa.

Izi sosiyete sivili zasabye Leta gukura izo ngabo mu isambu ya Moïse Katumbi ndetse no kumusubiza indi mitungo ye yagiye ifatwa harimo n’imodoka.

Si  ubwa mbere Leta yohereje ingabo muri iriya Famu ya Karimbi, kuko no mu 2016 byarakozwe, ndetse n'abagerageje gukurikirana icyo kibazo batawe muri yombi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.