Perezida Kagame yageze muri Algérie mu ruzinduko rw’akazi-AMAFOTO
Kuri uyu wa kabiri tariki 3 Kamena 2025, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Algeria, aho yatumiwe na mugenzi we w’icyo gihugu, Abdelmadjid Tebboune.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Algeria byatangaje ko Perezida Paul Kagame w'u Rwanda yakiriwe na Perezida Abdelmadjid Tebboune wa Algeria, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Houari Boumédiène.
Urugendo rwa Perezida Kagame rugamije kurushaho gushimangira uyu mubano no gusinyana amasezerano mashya y’ubufatanye mu nyungu rusange, zirimo uburezi, Ubucuruzi, nsetse n’ubufatanye mubya dipolomasi.


Kinyarwanda
English
Swahili









