
Perezida Emmanuel Macron yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Tshisekedi
Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron mu ijoro ryacyeye yatangaje ko yavuganye na mugenzi we Tshisekedi wa DR Congo, bakumvikana ku ngingo zirimo; Gusaba ko haba agahenge ako kanya kandi kakubahirizwa n’impande zose
Ko M23 igomba guhita iva i Bukavu ako kanya
Ko habaho kwizezwa umutekano abategetsi ba gisivile na gisirikare bakagaruka i Bukavu
Ko M23 irekura ikibuga cy’indege cya Kavumu indege za gisivile zikongera kugenda
Macron yavuze ko asaba u Rwanda gufasha ngo izi ngingo zubahirizwe.
Uruhande rwa M23 cyangwa u Rwanda ntacyo baravuga ku byatangajwe na Perezida Macron.
Ubufaransa, kimwe n’ibindi bihugu nk’Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na ONU bemeza ko ingabo z’u Rwanda zifasha umutwe wa M23.