issa
Ngoma: Bane barimo ukekwaho kwica nyina akamwubakiraho ‘béton’ bakatiwe igifungo cya burundu

Jun 10, 2026 - 10:31
 0

Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwakatiye igifungo cya burundu abaturage bane barimo umugabo uherutse kwica nyina akamuta mu cyobo cya metero umunani akarenzaho béton, nyuma yo guhamywa icyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake.

Ni icyemezo cyafatiwe mu rubanza rwabereye mu ruhame ku tariki ya 9 Kamena 2026 mu rubanza rwabereye mu Nteko rusange yo mu Kagari ka Mutenderi mu Murenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma.

Aba bantu uko ari bane bose baregwa icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake.

Abaregwa barimo Musengimana Claudine, Sumbabose Jacques, Hakizimana Jean Luc ndetse n’umugore we witwa Musengimana Claudine na Nzabonimana Thierry Etienne.

Uwitwa Hakizimana Jean Luc we n’umugore we baregwa ko bagiye umugambi wo kwica nyina w’umugabo witwa Mukaremezo Xaverine kubera amafarangammiliyoni 2 bagombaga kumwishyura.

Bivugwa ko bamaze kunoza uwo mugambi, uyu mugabo yahamagaye nyina ngo aze ayamuhe, ageze mu rugo rwe tariki ya 1 Gicurasi 2026 undi ajya gushaka umufasha kumwica.

Muri cyo gihe yagiye kureba Nzabonimana Thierry kugira ngo aze kumufasha. Umugore wa akizimana Jean Luc  yahise ajya ku muhanda kubanekera. Baramwishe ntiyashiramo umwuka neza bahita bamujugunya mu mwobo ufite metero umunani bashyiraho ibiti bazi ko yapfuye.

Ubushinjacyaha buvuga ko bukeye uwo mugabo amaze kwica nyina yahise ajya kuzana umufundi wari usanzwe umwubakira, araza bafatanya gushyiraho ‘béton’ kuri cya cyobo.

Ubushinjacyaha buvuga ko kandi uwo mukecuru yari atarapfa ahubwo bamwubakiyeho ari gutaka atabaza ngo bamukuremo.

Ku wa 3 Gicurasi wa mufundi yahise yubaka inzu kuri cya cyobo mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso burundu. Ubugenzacyaha bwaje kumenya ayo makuru bujya kuri cya cyobo, burahasenya busangamo umurambo wa nyakwigendera.

Amakuru aba bagabo batatu  bireguye nibyo byashingiweho urukiko rufata umwanzuro w’uko aba baregwa bose uko ari bane bari babanje gucura umugambi wo kwica nyakwigendera ndetse ruhamya ko aba baturage uko ari bane bose bahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi ndetse n’ubufatanyacyaha, rwemeza ko rubahanishije igifungo cya burundu.