issa
Kigali:  Hadutse uburyo bwo gucuruza ibice by’inyama z’inkoko zitetse bwiswe me2u

Nov 8, 2025 - 12:27
 0

Kera umuntu wariye inkoko yafatwaga nk’umukire, umuntu wifite ku buryo n’uwabaga ayifite yayigurishaga akaguramo inyama zindi nk’iz’ihene cyangwa se inka.

Ubu bisa n’ibyahindutse kuri bamwe bo muri Kigali kubera ko igihe cyose ayishakiye ashobora kuyishinga iryinyo kandi ku mafaranga make.

Kubera iterambere ryazanye uburyo inkoko ziribwa zishobora gukura mu gihe gito, ubu ntibikiri ikibazo kubona inyama zazo ndetse n’ikibazo cy’uko zabaga zihenze mbere ntizigonderwe n’ubonetse wese ntikikiriho i Nyamirambo.

Iyo ugeze i Nyamirambo,Nyakabanda,Kimisagara,Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge ubona ahantu henshi bacuruza inyama z’inkoko ku buryo uyishaka ashobora kugura nk’ukuguru gusa gutetse, yagera mu rugo akagura utunyanya n’ibindi birungo agakora agasosi ubundi akica isari.

UBu buryo bwo kugurisha ibice bice by’inkoko bitandukanye byahawe akabyiniriro ka Me2U bitewe n’uburyo umuntu ahabwa igisate cy’inkoko yifuza bitewe n’amafaranga afite ku mufuko.

Ukuguru kw’inkoko ushobora kukugura amafaranga 500 Frw cyangwa 1000frw bitewe n’uko kungana kandi gukaranze mu mavuta.

Bungingo Emmanuel utuye mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge ,avuga ko kuva aho muri ako gace basigaye bagurisha inyama mu bice bice byabafashije cyane ndetse ari ikimenyetso kigaragaza ko zitakiri iz’abifite.

Ati “ Ibintu byaroroshye iyo ufite ufite 1000 cyawe uragenda ukagura nk’akaguru wagera mu rugo ugateka ka kawunga cyangwa ubugari ukarya neza ukaryama ubuzima bugakomeza bitandukanye na mbere aho umuntu waryaga inkoko yabaga ari umukire ukomeye.” 

Kamanzi Viateur utuye Kimisagara we yagize ati “ Kera wumvaga ngo umuntu yariye inkoko cyangwa amagi ukumva ni umuntu ukomeye wa hatari ariko ubu siko biri u Rwanda rwateye imbere kuko iyo ushatse kurya inkoko urayirya kandi itaguhenze.”

Iyo bamaze inkoko kuyicagaguramo ibice bitandukanye barayiteka bakabona kubigurisha

Inkoko basigaye bayikatamo ibice bitandukanye bakabona kubigurisha bikaranze

Kanakuze Chantal ucuruza ibisate b’inyama z’inkoko zikaranze i Nyamirambo yabwiye UkweliTimes, ko bimutunze n’umuryango we.

Ati “ Ntakubeshye birantunze kuko inkoko imwe nshobora kuyungukamo ibohumbi 3 cyangwa ibihumbi 4 ku munsi ikindi abana bariga kandi kuva natangira aka kazi ntabwo turaburara.”