issa
Ingengo y’imari ya Leta ya 2026/2027 yazamutseho 12%, igera kuri miliyari 7.796,3 Frw

Jun 11, 2026 - 19:11
 0

Guverinoma y’u Rwanda yateganyije Ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027 ingana na miliyari 7.796,3 z’amafaranga y’u Rwanda, igaragaza izamuka rya 12% ugereranyije n’ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2025/2026 yari miliyari 6.952,1 Frw.

Iyi ngengo y’imari nshya yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 11 Kamena 2026 na Minisitiri w'imari n'igenamigambi Yusuf Murangwa, igaragaza icyerekezo cya Leta cyo gukomeza gushora imari mu bikorwa by’iterambere, serivisi z’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’imishinga y’ibikorwaremezo igamije kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Imibare yatangajwe igaragaza ko habayeho kwiyongera kwa miliyari zirenga 844 Frw ugereranyije n’umwaka ushize, ibintu byitezweho gushyigikira gahunda zitandukanye za Leta zirimo guteza imbere uburezi, ubuzima, ubuhinzi, ikoranabuhanga n’ibikorwaremezo.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko "icyuho cy'ibyo u Rwanda rutumiza n'ibyo rwohereza mu mahanga kiziyongeraho 17,5% mu 2026/27."

Akomeza agira ati "ni ibintu bizaterwa n'ubwiyongere bw'ibyo Igihugu gitumiza mu mahanga byifashishwa mu mishinga minini y'ubwubatsi."

Kuzamuka kw’ingengo y’imari kandi kugaragaza icyizere Guverinoma ifitiye ubushobozi bw’ubukungu bw’u Rwanda, ndetse n’ingamba zo kongera amafaranga ava imbere mu gihugu no gukomeza gukurura ishoramari.

Biteganyijwe ko ibisobanuro birambuye ku buryo aya mafaranga azagabanywa mu nzego zitandukanye no ku mishinga y’ingenzi bizatangazwa mu rwego rwo kugaragaza uko azakoreshwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027.

Iyi ngengo y’imari ya miliyari 7.796,3 Frw ni yo nini u Rwanda rwigeze rugira mu mateka yarwo, ikaba izakoreshwa mu gushyigikira gahunda z’iterambere no gukomeza kuzahura ubukungu bw’igihugu.

Elia Byukusenge Chief Editor at Ukwelitimes, passionate about credible journalism and impactful storytelling.

Ingengo y’imari ya Leta ya 2026/2027 yazamutseho 12%, igera kuri miliyari 7.796,3 Frw

Jun 11, 2026 - 19:11
Jun 11, 2026 - 19:17