issa
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano igiye kuba ku nshuro ya 20

Feb 4, 2026 - 11:19
 0

Ku wa 5-6 Gashyantare 2026 mu Rwanda hagiye kuba ku nshuro ya 20 inama y’Igihugu y’umushyikirano.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ni urubuga ruhuza Abanyarwanda baba mu gihugu n’abo hanze. Baganirira ku iterambere ry’igihugu muri rusange n’intego cyihaye mu gihe runaka ndetse abayobozi bakabazwa inshingano z’ibyo bakora.

Iyi nama y’Igihugu y’Umushyikirano inibanda ku gusuzuma aho igihugu kigeze mu kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda, gushaka ibisubizo by’ibibazo byagaragaye mu nzego zitandukanye n’ibindi bigamije iterambere rirambye.

Bamwe mu baturage baganiriye na UKWELITIMES, bavuga ko bifuza ko abayobozi bireba bazabazwa ku kibazo cy’ubwiyongere bw’abana bo mu muhanda bakomeje kwiyongera mu Mujyi wa Kigali.

Habiyambere Emile yagize ati “ Rwose ababishinzwe bazabibazwe kubera ko ikibazo cy’ubwiyongere bw’abana bo mu muhanda gikomeje kwiyongera cyane kandi nta gihe Perezida adahora asaba ababishinzwe kugikemura.”

Umugore witwa Uwamariya Aline, we yagize ati “ Birababaje cyane kandi biteye agahinda kuko noneho n’abana bo mu muhanda b’abakobwa bari munsi y’imyaka 17 bari kubyariramo ku bwinshi ku buryo mba numva mu nama y’Igihugu y’umushyikirano igiye kuba iki kibazo cyazavugwamo hakarebwa ingamba gifatirwa.”

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iheruka yabaye ku wa 23-24 Mutarama 2024, itangizwa na Perezida Kagame.

Yitabiriwe n’Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye. Uretse abari bateraniye muri Kigali Convention Centre hari n’abari mu bindi bice bitandukanye nka Gatsibo, Rutsiro, Burera, Nyanza no muri Pologne.

Icyo gihe Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ko igihugu gitekanye kandi ko nta kintu na kimwe kizatuma kidatekana.

Yasobanuye ko nta muntu n’umwe asaba uburenganzira bwo gukora amahitamo yo kurengera igihugu.

Umukuru w’Igihugu icyo gihe yongeye gusaba urubyiruko gufata iya mbere mu guharanira iterambere ry’igihugu.

Perezida Kagame yibukije ko aho Abanyarwanda bavuye n’aho bashaka kugera, mbere na mbere bikwiriye kuba bishingiye ku Banyarwanda.

Abaturage bifuza ko y'Igihugu y'Umushyikirano ikibazo cy'abana bo mu muhanda cyazagarukwaho

Feb 4, 2026 - 11:40