Icyo Darco Novic avuga kuri APR FC yamwirukanye n’icyo asaba abafana bayo
Uwari umutoza wa APR FC Saison ishize, Darco Novic, yagize icyo atangaza kuri iyi kipe yamwirukanye adasoje imikino ya shampiyona.
Uyu munya-Serbia ibi yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo yakoresheje ku wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2025. Darco Novic ni umutoza mukuru wa El Merriekh yo muri Sudani.
Iyi kipe imaze iminsi ikorera imyitozo hano mu Rwanda aho irimo kwitegura imikino ya CAF Champions League izakina ihereye mu ijonjora rya kabiri kuko iyo byari bukine mu ijonjora rya mbere yikuyemo.
Muri iki kiganiro Darco Novic yagarutse ku byishimo afite nyuma yo kugaruka mu Rwanda nyuma y’igihe gito ahavuye yirukanwe na APR FC.
Yagize ati “ Ni iby’agaciro kuba ngarutse hano nyuma y’amezi atatu. Natekerezago ko nshobora kuzagaruka mu myaka iri imbere, ariko ubuzima ni uku bugenda. Ngarutse mu gihugu cy’abantu beza, nari nagiriyemo ibihe byiza, kandi ndishimye cyane.”
Uyu mutoza wasinyiye El Merreikh SC yo muri Sudani, yatangiye imyitozo ya mbere n’abakinnyi bake, kuko abenshi bari bataraboneka. Avuga ko bigoye kubona ishusho nyayo y’ikipe atarayuzuza, ariko yizeye ko igihe bazamarana kizabafasha kumenyana no kwihuta mu myiteguro.
Yagize ati “Twese tugomba kwihutira kumenyana no guhuza imbaraga. Turacyari mu ntangiriro ariko nizeye ko tuzakora akazi keza.”
Darco Nović asobanura ko bitamugoye mu gufata icyemezo cyo kwerekeza muri El Merreikh, kuko ari ikipe nini kandi ifite amateka akomeye muri Afurika.
Yagize ati “ El Merreikh ni ikipe ikomeye izwi muri Afurika, kimwe n’uko mu bihugu byose haba amakipe abiri cyangwa atatu ahagarariye igihugu. Nari nzi iyi kipe kuva kera, kandi iyo uhamagajwe n’amakipe nk’ayo, ntabwo utekereza kabiri.”
Uyu mutoza yavuze kandi ko yasize amateka muri APR FC, kuko bashoboye kwegukana ibikombe byose byo mu gihugu mu mwaka umwe, ibintu bitari byarabayeho mu myaka ishize.
Yagize ati “ APR yagize umwaka w’amateka kuko yegukanye ibikombe byose mu mwaka umwe. Byari ibintu bishimishije kandi nanjye nari nishimiye uko twitwaye. Ariko hari igihe umuntu ananirwa n’igitutu n’ibihe runaka, agafata umwanzuro wo kuruhuka. Nzakomeza kuvuga neza kuri APR kuko ni ikipe ifite ejo hazaza heza muri Afurika.”
Nović yemera ko atigeze abona umwanya uhagije wo gusezera ku bafana ba APR, ariko abifashishije itangazamakuru yabagejejeho ubutumwa bwihariye.
Yagize ati “ Ndabasaba kugira kwihangana no gukomeza gushyigikira ikipe yabo. APR ifite ubushobozi bwo kugera ku rwego rwo guhatana n’amakipe akomeye muri Afurika, kandi nizeye ko izakomeza kubaka izina ryayo.”
Yongeye gushimira abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bamugize Umutoza mwiza w’umwaka wa 2023/24 mu gihe yari atarasoza shampiyona.
El Merreikh ya Nović izatangira imikino ya gishuti ikina na Rayon Sports tariki 7 Nzeri 2025. Nubwo iyi kpe izakina uyu mukino wa gishuti, ariko umutoza avuga ko atiteguye bihagije kuko ataramenya abakinnyi bose neza.


Kinyarwanda
English
Swahili









