Davido yatangaje ko yendaga kureka umuziki mbere yuko akorana na Omah Lay indirimbo With You
Umuhanzi w’icyamamare muri Afrobeats, David Adeleke uzwi cyane ku izina nka Davido, yatangaje ko yari ageze kure atekereza kureka umuziki, mbere y’uko asohora indirimbo ye With You yakoranye na Omah Lay ikakirwa neza kurusha uko yabitekerezaga.
Davido yabigarutseho ku wa 28 Nzeri, ubwo yari mu kiganiro gikomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga yagiranye na bimwe mu bitangazamakuru byo muri Nigeria aho yavuze ko yendaga kugabanya imbaraga cyangwa se akareka umuziki burundu mbere yuko akora indirimbo With You yakoranye na Omah Lay.
Ariko kubera ko iyo ndirimbo yakiriwe neza na bakunzi ba Afrobeats mu buryo atatekerezaga, yavuze ko byamuhaye icyizere n’umwete by'uko agomba gukomeza gukora ndetse agakoresha imbaraga nyinshi kurusha izo yakoreshaga mbere.
Davido yavuze ko kubona indirimbo ikundwa ku rwego rwo hejuru ku munota wa nyuma atari ibintu bisanzwe, ahubwo ko ari igihembo cy’Imana mu rugendo rwe rw’umuziki.
Yagize ati“ Hari abakora indirimbo zikabahira bagitangira urugendo rw’umuziki, abandi bikaba hagati mu rugendo. Jyewe imyaka hafi 14 maze mu muziki nibwo bigenze neza aho natekerezaga kuwusezera. Ariko Imana impa iyo ndirimbo nk'impano inyongerera imbaraga mu rugendo rwanjye.”
Kugeza ubu indirimbo 'With You' Davido yakoranye na Omah Lay imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 31 ku rubuga rwa YouTube mu gihe cya amezi 3 gusa igiye hanze, mu gihe ku rubuga rwa Spotify imaze kumvwa inshuro zirenga miliyoni 71, bigatuma ikomeza kuba indirimbo ya mbere y’umunya-Nigeria yumviswe cyane kuri urwo rubuga muri 2025.


Kinyarwanda
English
Swahili









