Bisi z’amashanyarazi zikomereje hanze ya Kigali
Bisi zikoresha amashanyarazi zatangiye gukorera ingendo mu mijyi y’unganira Kigali, irimo uwa Nyagatare, Rusumo Karongi na Rubavu, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ingendo zikozwe mu buryo budahumanya ikirere.
Utu turere twiyongereye ku tundi twari twatangiye gukorerwamo ingendo n’izi modoka z’amashanyarazi muri Gicurasi 2025, aritwo Kigali-Muhanga, Nyanza na Huye.
Izi modoka zo mu bwoko bwa Bisi zizajya zikorera ingendo mu turere tw’unganira umujyi wa Kigali, twiganjemo ibikorwa by’ubukerarugendo n’ubucuruzi aritwo Rubavu, Huye, Nyagatare, Rusumo na Karongi.
Izi Bisi zamashanyarazi zifite ubushobozi bwo kuba zakora urugendo rw’ibilometero 350 kuri bateri imwe y’amashanyarazi, bivuze ko ishobora kuba yava i Kigali ikongera kugaruka idakeneye ko yongerwamo umuriro mu nzira.
Umuyobozi ushinzwe ubwikorezi mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA, Beata Mukangabo, yabwiye The New Times ko iyi ari intambwe y’ingenzi mu iterambere ry’ubwikorezi bufite aho buhuriye no kurengera ibidukikije.
Ati “Ni impinduka zifatika. Aya mabisi azateza imbere serivisi z’ubwikorezi, arinde ibidukikije, kandi azane imirimo mishya. Ni inyungu ku bukungu bw’igihugu n’imibereho y’abaturage.”
Mukangabo yongeyeho ko kugeza ubu buryo bushya bwo gutwara abantu no mu mijyi mito bifite akamaro kanini mu kurwanya ibyuka byangiza ikirere.
Akarere ka Rubavu, ahari umujyi wa Gisenyi ni hamwe mu hakira ibikorwa by’ubukerarugendo byinshi ndetse n’ubucuruzi. Umuyobozi w’aka Karere, Prosper Mulindwa, avuga ko aya mabisi azagabanya ibura ry’imodoka by’umwihariko mu bihe by’ibiruhuko no mu minsi mikuru.
Doreen Orishaba, Umuyobozi Mukuru w’ikigo BasiGo kiri ku isonga mu kugeza izi modoka mu Rwanda, yavuze ko hatanzwe imodoka 30 mu rwego rwo gukomeza kujyana n’icyerekezo cy’igihugu cyo guhagarika imodoka zikoresha lisansi na mazutu byangiza ikirere.


Kinyarwanda
English
Swahili









