Undi musifuzi yahawe kumara Ukwezi n'icyumweru nta kazi muri shampiyona ahabwa
Umusifuzi wo mu kibuga hagati ku mukino wahuje Bugesera FC na AS Muhanga, Kwizera Olivier ndetse na Mbonigena Seraphin wari uwo ku ruhande bahanwe kubera amakosa bakoze muri uyu mukino.
Ku wa Gatandatu tariki 25 Ukwakira 2025, nibwo Bugesera FC na AS Muhanga zakinnye umukino w'umunsi wa Gatanu wa Shampiyona, urangira AS Muhanga itsinze Bugesera FC igitego 1-0.
Nyuma y'uyu mukino hagarutswe kuri byinshi cyane ibyabaye muri uyu mukino cyane amakosa akomeye yakozwe n'aba basifuzi ari nabyo byanatumye Bugesera FC irega muri FERWAFA isaba ko yarenganurwa kubera ibyo yari yakorewe.
Mu ibaruwa FERWAFA yandikiye ubuyobozi bwa Bugesera FC isubiza ibaruwa banditse basaba ko barenganurwa, yabamenyesheje ko yahannye abasifuzi barimo Kwizera Olivier wari mu kibuga hagati ndetse na Mbonigena Seraphin wari umusifuzi wa mbere wo ku ruhande.
Kwizera Olivier wari umusifuzi wo hagati ikosa yahaniwe ni igitego cya AS Muhanga cyabonetse nyuma yaho umupira wamukozeho yagombaga guhita ahagarika umukino ariko akabyirengagiza bigahita binatuma iyi kipe ibona igitego. Seraphin we yazize ikosa ry'umuzamu wa AS Muhanga, Hategekimana Bonheur wafatiye umupira hanze y'urubuga rwe ntiyahabwa ikarita y'umutuku ndetse ntiyanatanga Kufura.
Ibi byatumye FERWAFA ifatira Kwizera Olivier ibihano byo kumara hanze y'ikibuga ukwezi n'icyumweru adasifura naho Mbonigena Seraphin ahabwa kumara hanze y'ikibuga ibyumweru Bine adahabwa imikino yo gusifura.
Aba basifuzi bakurikiye abaheruka guhabwa ibihano bayobowe na Ishimwe Jean Claude uzwi nka Cucuri wahawe ibyumweru Bibiri, Mugabo Eric wahawe ibyumweru Bine ndetse na Habumugisha Emmanuel nawe wahawe ibyumweru Bine.


Kinyarwanda
English
Swahili









