Umar Abba yanditse amateka: Bugesera FC yongera gutanga rutahizamu w’umwaka
Nyuma y’imvura y’ibitego yaguye kuri Kiyovu Sports, Bugesera FC ishobora kongera gutanga rutahizamu w’umwaka
Umar Abba yongeye kwerekana impamvu ari izina rikomeye muri shampiyona y'u Rwanda y’umupira w’amaguru 2024/25. Uyu rutahizamu ukomoka muri Nigeria ari ku muryango wo gutwara igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi nyuma yo kuzuza ibitego 17 harimo na hat-trick yatsinze mu mukino wa nyuma w’ikipe ye muri shampiyona ubwo batsindaga Kiyovu Sports ibitego 5-0.
Kuri uyu wa Kabiri, stade ya Bugesera yabaye icyanzu cy’ibyishimo n’amateka. Ni umukino utari usanzwe kuko watumye ikipe yo mu Burasirazuba yongera gutanga umukinnyi ukomeye ku rwego rwa shampiyona ibintu yaherukaga mu mwaka ushize ubwo Ani Elijah yarangizaga afite ibitego 15.
Abakurikiye Umar Abba kuri lisiti y’abatsinze ibitego byinshi barimo Fall Ngagne wa Rayon Sports uri inyuma n’ibitego bine ndetse na Djibril Ouattara wa APR FC
Ntibisanzwe kuri Bugesera FC kubona umukinnyi wigaragaza nk’uyu mu ruhando rw’amarushanwa akomeye. Nubwo itari mu makipe akomeye akunze kuvugwa buri munsi, uburyo yubatse rutahizamu bugaragaza ubuhanga bwo gutoranya abakinnyi bagurwa no kubatoza neza.
Izina Umar Abba rizasiga amateka muri iyi kipe kandi si ku bw’ibitego gusa ahubwo nuburyo yafashije Bugesera kutamanuka mucyiciro cya 2.


Kinyarwanda
English
Swahili









