Element na Kevin Kade berekeje muri Amerika
Abahanzi bagezweho mu Rwanda Element Eleeh na Kevin Kade berekeje muri Amerika aho bitabiriye ‘Rwanda Convention’.
Bahagurutse ku mugoroba wo ku itariki 1 Nyakanga 2025 berekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu gitaramo bazahuriramo na The Ben banakoranye indirimbo yitwa’Sikosa’ ndetse Kevin Kade na Chris Eazy baherutse gusubiramo iyitwa ‘Folomiana’ ya muzehe Makanyaga Abdul.
Aba bahanzi banditse ku mbuga nkoranyambaga bati”Dallas muriteguye?” bashakaga kumvikanisha ko bafite inyota yo gutaramira abanyarwanda bazitabira kiriya gikorwa gihuza abanyarwanda mu bikorwa bitandukanye birimo imikino, ibiganiro,amasengesho, imurikagurisha n’ibitaramo.


Kinyarwanda
English
Swahili









