issa
Iran yahaye gasopo Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Jun 18, 2025 - 16:53
 0

Nyuma y'uko Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yise Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei, intego yoroshye kuraswa kandi ndetse ko Iran ikwiye kumanika amaboko, Ayatollah na we ntiyatinze kumusubuza.

Byose bijya gutangira Umuyobozi w'Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei yabwiye Israel ko ubu ari bwo intambara itangiye hagati y'ibi bihugu byombi mu gihe igeze ku munsi wa gatandatu, birasana umusubirizo.

Perezida Trump wahise asubiza asa n'utera ubwoba, Ayatollah Ali Khamenei na we ntiyatinze kumwereka ko yabyumvise gusa amusubiza amuha gasopo.

Binyuze kuri Televisiyo y'igihugu, Ayatollah Ali Khamenei, yihanangirije Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amubwira ko azirengera ingaruka mu gihe igisirikare cya Amerika cyakwivanga mu ntambara Iran ihanganyemo na Israel.

Iran na Israel bikomeje kurasana ubutitsa 

Ibi uyu muyobozi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu aho yanavuze ko Iran itazigera imanika amaboko muri iyi ntambara nk'uko Trump yari yabivuze.

Mu gihe ibihugu bya Israel na Iran bikomeje gushyamirana ndetse birasanaho ubutitsa, Perezida Donald Trump akomeje kwerekana ko Iran izicuza nyamara iki gihugu ntacyo cyikagaragaza ko ibyo avuga yibeshya.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Iran yahaye gasopo Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Jun 18, 2025 - 16:53
Jun 18, 2025 - 17:15