Gasabo: Polisi yafashe abantu 11 bakekwaho ubujura bw’inka
Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano n’inzego z’ibanze n’abaturage yataye muri yombi abantu 11 bakekwaho ubujura bw’inka z’abaturage.
Aba bantu batawe muri yombi nyuma y’aho abaturage batuye mu Karere ka Gasabo mu Mirenge ya Gikomero, Ndera, Rusororo, Rutunga, bagaragaje ikibazo cy’abajura babiba inka zimwe zikabagwa izindi zikagaruzwa zitarabagwa,
Polisi yatangaje ko yahagurukiye iki kibazo guhera m’Ukwakira 2025 ndetse ko kuva icyo gihe kugeza ubu hamaze gufatwa abakekwaho ubujura bw’inka 11 bakaba baragize uruhare mu kwiba inka 6.
Polisi ivuga ko izi nka zibwaga cyane cyane mu Murenge wa Gikomero mu tugari twa Minini, Gicaca na Kibara, aba bajura bakaba bazibaga bakajya kuzigurisha mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Fumbwe ahari isoko ry’inka.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire , avuga ko muri izi nka zibwe 4 zagararujwe ku bufatanye n’abaturage zitarabagwa mu gihe 2 zabazwe.
CIP Gahonzire avuga ko abantu 11 bakekwaho kwiba inka bafashwe bamwe bakaba baragejejwe mu nkiko mu gihe abandi bagikorerwa amadosiye.
Yakomeje asobanura ko abiba inka usanga ari igikorwa gikorwa n’abantu benshi, ku ikubitiro habanza abitwa abatenezi (abaranga b’inka) bagenda bareba aho inka ziherereye nyuma bakaharangira abajura ndetse ashimangira ko inka iyo imaze gusohorwa mu kiraro hari igihe bayibagira cyangwa bakayitwara mu isoko bakayigurisha ku buryo iyo bamaze kuyibaga hari abashinzwe gutwara inyama bakajya kuzigurisha.
Akomeza avuga ko ikindi cyagaragaye ni uko aba bajura bataba mu Murenge umwe ahubwo usanga bazenguruka iyi mirenge yose twavuze ku buryo biba muri Gikomero bagahungira muri Rutunga hari n’abambuka bakajya mu Karere ka Gicumbi cyangwa Rwamagana na Rulindo.
Polisi y’igihugu irashimira abaturage batanze amakuru, aba bajura bagafatwa ariko ikanabashishikariza gukomeza gutanga amakuru kugira ngo abajura bafatwe kubera ko byagaragaye ko abenshi baba bazwi, ugasanga hari abaturage bahisha amakuru banga ngo kwiteranya n’abaturanyi.
Abaturage barasabwa kandi kujya bitondera abantu baza mu ngo babaririza inka zigurishwa kubera ko hari ubwo usanga baba ari abajura baje kuneka aho inka ziherereye no kumenya amakuru ajyanye n’aba nyir’inka, uko ikiraro cyubatse n’ibindi byabafasha mu bujura bwabo.
Polisi yaboneyeho kuburira kandi abishora mu bikorwa by’ubujura cyane cyane ubw’amatungo kubireka kuko inzego z’umutekano ndetse n’abaturage bahagurukiwe, uburyo bakoresha burazwi.
Polisi isihimangira ko Iperereza no gufata abandi bakekwaho ubu bujura rirakomeje.


Kinyarwanda
English
Swahili









