issa
U Rwanda rwakajije igenzura, abaturage basabwa kwirinda icyorezo cya Hantavirus

May 11, 2026 - 09:32
 0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakajije ingamba zo gukurikirana no gukumira indwara ya Hantavirus, harimo kongera igenzura ku mipaka no gukangurira abaturage kuyirinda. Minisiteri y’Ubuzima hamwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) byavuze ko kugeza ubu nta sano ry’iki cyorezo u Rwanda rufitanye n’abanduye iyi virusi mu bwato bwa MV Hondius. Iyi virusi izwiho gukwirakwizwa cyane n’imbeba zo mu gasozi.

RBC yavuze ko ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali no ku mipaka yo ku butaka hashyizweho igenzura rikomeye ry’abagenzi, harimo kubaza aho baturutse no gukurikirana abafite umuriro cyangwa ibimenyetso by’uburwayi bw’ubuhumekero n’igifu. Abaganga n’abakozi b’ubuzima bamaze guhabwa amabwiriza yo kumenya abarwayi bakekwaho Hantavirus, kubitaho no kubashyira ahantu hihariye igihe bibaye ngombwa.

Inzego z’ubuzima kandi zatangiye gukorana n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) hamwe na Minisiteri y’Ibidukikije mu gukurikirana imbeba n’inyamaswa zo mu gasozi kugira ngo hakumirwe hakiri kare ibyateza iki cyorezo. Hagati aho, abaturage bari gukangurirwa mu Kinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa binyuze ku bajyanama b’ubuzima, abayobozi b’inzego z’ibanze n’itangazamakuru.

Hantavirus ikwirakwira binyuze ku nkari, amacandwe cyangwa umwanda w’imbeba. Ibimenyetso byayo birimo umuriro, kubabara imikaya, kuribwa mu nda, gucika intege no guhumeka nabi mu bihe bikomeye. RBC yasabye abaturage gusukura aho batuye, gufunika amafunguro, gukaraba intoki ukoresheje amazi n'isabune ndetse no kwambara udupfukamunwa n’uturindantoki mu gihe basukura ahantu hari imbeba. Ababonye ibimenyetso bidasanzwe cyangwa urupfu rutunguranye rufitanye isano n’imbeba cyangwa ingendo za hato na hato, basabwe guhamagara umurongo utishyurwa wa 144.

May 11, 2026 - 10:29