issa
Perezida Kagame yashimiwe na mugenzi we wa Botswana ku ruzinduko yahagiriye

May 8, 2026 - 10:28
 0

Perezida wa Botswana, Duma Boko, yasezeye kuri Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame nyuma y’uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Botswana.

Muri uru ruzinduko rw’akazi rwabereye i Gaborone kuva tariki 06 Gicurasi kugeza kuri 07 Gicurasi 2026, abakuru b’ibihugu byombi hamwe n’intumwa bari bayoboye bagiranye ibiganiro byagarutse ku kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Botswana mu nzego zitandukanye.

Impande zombi zashimangiye ubushake bwo gukomeza gukorana mu buryo bugamije guteza imbere ubukungu, ishoramari ndetse n’inyungu rusange z’abaturage b’ibihugu byombi.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Botswana rwasize hasinywe amasezerano n’inyandiko z’ubwumvikane zirimo ajyanye no kwirinda gusoresha kabiri, koroshya ubuhahirane no guteza imbere ubufatanye mu nzego z’ingenzi z’iterambere.

Elia Byukusenge Chief Editor at Ukwelitimes, passionate about credible journalism and impactful storytelling.

Perezida Kagame yashimiwe na mugenzi we wa Botswana ku ruzinduko yahagiriye

May 8, 2026 - 10:28
May 8, 2026 - 10:45